Rayon Sports irerekeza Tanzania idafite Manzi Thierry

Nyuma y’imvune yagiriye ku mukino wahuje Rayon Sports na Bugesera, Manzi Thierry ntazajyana n’ikipe ye mu marushanwa azabera muri Tanzania ukwezi gutaha

Manzi Thierry mu marushanwa yari yateguwe na Star Times umwaka ushize, mu mikino ye ya mbere muri Rayon Sports
Manzi Thierry mu marushanwa yari yateguwe na Star Times umwaka ushize, mu mikino ye ya mbere muri Rayon Sports

Guhera Taliki ya 11 Ukuboza ikipe ya Rayon Sports ntiba ibarizwa mu Rwanda, aho igomba kujya kwitabira irushanwa ryateguwe na Star Times rizabera muri Tanzania kuva taliki 16 Ukuboza kugeza 23 Ukuboza 2016.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Gakwaya Olivier, yadutangarije ko bamaze kubona ubutumire bwanyuze mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse ko bamaze no kwemera kwitabira.

"Twabonye ubutumire buvuye mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania, bunyura muri Ferwafa ari nayo yabudushyikirije, ubu twiteguye kuryitabira nta gisibya, aho imikino ya Shampiona dushobora gusiba ishobora kutarenga ibiri"

Manishimwe Djabel, umwe mu bakinnyi bigaragaje umwaka ushize mu mikino nk'iyi yaberaga mu Rwanda
Manishimwe Djabel, umwe mu bakinnyi bigaragaje umwaka ushize mu mikino nk’iyi yaberaga mu Rwanda

Biteganyijwe ko aya marushanwa ashobora kwitabirwa n’amakipe arimo KCCA ya Uganda, TP Mazembe (DR Congo), Liga Desportiva yo muri Mozambique, Gor Mahia yo muri Kenya, Vital’O y’i Burundi, Yanga yo muri Tanzania ndetse na Azam, mu gihe amakipe yose ashobora kuzaba ari umunani.

Aya marushanwa ategurwa na Star Times
Aya marushanwa ategurwa na Star Times

Ku rundi ruhande, ikipe ya Rayon Sports irerekeza muri aya marushanwa idafite myugariro Manzi Thierry wahawe ibyumweru bitatu adakina, nyuma yo kugira imvune yo mu ivi yakuye ku mukino batsinzemo Bugesera Fc igitego 1-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka