Rayon Sports inyagiye Rugende Fc mu gikombe cy’Amahoro

Mu mukino ubanza wa 1/16 w’igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports inyagiye Rugende Fc ibitego icyenda ku busa

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Rugende yahuye n’uruga gusenya, inyagirwa ibitego 9 harimo 5 byo mu gice cya mbere, na 4 byo mu gice cya kabiri.

JPEG - 118.7 kb
Nahimana Shassir amaze gutsinda igitego cya mbere
JPEG - 118.7 kb
Rayon Sports yishimira igitego

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Nahimana Shassir watsinze 3, Lomami Frank watsinze 2, Tidiane Koné, Mutsinzi Ange na Nsengiyumva Idrissa batsinze igitego 1 buri wese, mu gihe Bugingo Jean Pierre wa Rugende yitsinze igitego

JPEG - 123.8 kb
Nsengiyumva Moustapha watanze imipira ibiri yavuyemo igitego


Uko imikino y’uyu munsi yagenze:

Kirehe Fc 0-2 Etincelles Fc
Intare Fc 0-4 Mukura VS
Rwamagana City Fc 0-2 Sunrise Fc
Vision JN 0-4 AS Muhanga
Miroplast Fc 0-2 Gicumbi Fc
United Stars Fc 0-1 Police Fc
Hope Fc 1-1 Bugesera Fc
Aspor Fc 0-2 La Jeunesse Fc
Rugende 0-9 Rayon Sports
Heroes Fc 0-1 AS Kigali
Etoile de l’est 1-1 SC Kiyovu
Akagera Fc 1-2 Amagaju Fc

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka