Rayon Sports inyagiye Kiyovu isubira ku mwanya wa mbere

Ikipe ya Rayon Sports itsinze Kiyovu ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ihita isubira ku mwanya wa mbere mu gihe APR Fc itarakina.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry , Munezero Fiston, Eric Irambona, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Nshuti Dominique Savio ,Muhire Kevin, Moussa Camara, Manishimwe Djabel

Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga
Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga

Kiyovu Sports: Hategekimana Bonheur, Mutuyumana Djuma, Ngarambe Ibrahim, Ngirimana Alexis, Mukamba Namasombwa, Twizeyimana Martin, Yamin Salum, Mustafa Francis, Narcisse Ngabonziza, Bigirimana Blaise, Nizeyimana Claude

Ikipe ya Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Ikipe ya Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

Ku munota wa mbere w’umukino gusa, ikipe ya Rayon Sports yaje kubona koruneri, gusa ntiyayitera neza ahubwo Kiyovu ihita izamukana umupira, aho Nizeyimana Claude yasigaranye n’umunyezamu bonyine, awuteye Bakame awushyira muri koruneri

Ku munota wa 7, Manishimwe Djabel ku mupira wari uturutse kuri Savio Nshuti, yaje gutera ishoti rikomeye rigarurwa n’umutambiko, yongeye gusubizamo nanone rifatwa n’umutambiko w’izamu.

Moussa Camara watsinze igitego cya mbere
Moussa Camara watsinze igitego cya mbere

Nyuma yo gukomeza gusatira ikipe ya Kiyovu, Rayon Sports yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Moussa Camara ku munota wa 16 w’umukino.

Mu mukino waranzwe no kwihuta cyane, amakipe yombi yakomeje gusatira, gusa Rayon Sports iguma kurusha Kiyovu kurema amahirwe yabyara igitego, aho ku munota wa 31 Moussa Camara ku mupira yari ahawe na Nova Bayama yaje gutera umupira n’umutwe ukubita umutambiko.

Nyuma yaho gato, Kiyovu Sports nayo yaje kuzamukana umupira, ndetse uwitwa Mustafa Francis atsinda igitego n’umutwe ariko umusifuzi yerekana ko hari habayeho kurarira, igice cya mbere kiza no kurangira ari igitego 1 cya Rayon ku busa bwa Kiyovu

Mu gice cya kabiri, iminota 20 ya mbere yihariwe na Kiyovu yarushaga cyane Rayon Sports mu kibuga hagati, gusa Rayon Sports yaje kubaca mu rihumye maze
Nsengiyumva Moustapha azamukana, umupira awunyuza kwa Pierrot wawurekeye Djabel, aza guhita atsindira Rayon Sportd igitego cya kabiri.

Manishimwe Djabel watsinze igitego cya kabiri, anatanga umupira wavuyemo icya gatatu
Manishimwe Djabel watsinze igitego cya kabiri, anatanga umupira wavuyemo icya gatatu

Ku munota wa 84 w’umukino nyuma y’ikosa Mukamba Namasombwa yakoreye Nsengiyumva Moustapha rikanamuhesha ikarita y’umutuku, Manishimwe Djabel yateye coup-franc ahereza umupira Mugheni Fabrice wateye ishoti rikomeye umunyezamu ntiyamenya aho umupira unyuze, biba bibaye 3 bya Rayon Sports ari nako umukino warangiye.

Nyuma y’uyu mukino, ubu ikipe ya Rayon Spors ihise iyobora urutonde rwa Shampiona n’amanota 36, aho ikurikiwe na APR Fc izakina na Bugesera kuri uyu wa gatandatu i Bugesera, aho yo ifite amanota 33.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Hahaha! APR FC irawushinze koko! Ariko ubundi sinabyumvaga ikipe munganya amanota, ukayirusha ibitego, none ngo ibaye iya mbere! Ahaaaa!!! Rayon we Humura Imana iradushyigikiye!!!!

L’enfant de Nyamagabe yanditse ku itariki ya: 28-01-2017  →  Musubize

Rayons sport komerezaho gusa ino championat iraryoshye kubera gukubana kwama equipes

Mbaraga yanditse ku itariki ya: 28-01-2017  →  Musubize

APR bayikubite byibura 3-1 cg inganye 0-0. Yatsinze Rayon bitari ngombwa, iyitsindishije amaboko. Rayon sport oyeeeeee.

MONTEZUMA yanditse ku itariki ya: 28-01-2017  →  Musubize

aper natwe batwitege

Hatungimana J Claude yanditse ku itariki ya: 28-01-2017  →  Musubize

Aper Tuzabikora.

Hatungimana J Claude yanditse ku itariki ya: 28-01-2017  →  Musubize

Apr bazayice yo kamesa. igikona kitagira isura. apuuuuuuh

gikundiro yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

Apr bazoyimesa ejo. gikundieooyeeeeeee

gikundiro yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

Wibeshye ho gato Sam, ngirango ahubwo rayon ubwo yagize amanota 36 kuko nzanganyaga 33

Nkurunziza Reverien yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

APR ejo nayo izabikora ntabwoba tu

Peter yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka