Rayon Sports inganyije na As Ports mu mukino wa kabiri wa CECAFA

Mu mukino Rayon Sports yari itegerejeho kubona itike ya 1/4, yishyuwe mu minota ya nyuma na AS Ports yo muri Djibouti

Ikipe ya Rayon Sports niyo yatangiye irusha bigaragara ikipe ya Ports, iza kuyitsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa 45 w’igice cya mbere.

Igice cya kabiri kigitangira, Rayon Sports yabonye uburyo bubiri bukomeye bwo gutsinda igitego, ariko Ismaila Diarra wabaga yasigaranye n’umunyezamu bonyine ntabashe gutsinda.

Rayon Sports yaje gusimbuza, yinjizamo Christ Mbondi na Bimenyimana Bonfils Caleb basimbuye Niyonzima Olivier Sefu na Muhire Kevin, byanateye icyuho hagati ha Rayon Sports.

Ku munota wa 80 w’umukino Rayon Sports yaje gutsindwa igitego, umukino urangira ari igitego 1-1.

Rayon Sports itegereje umukino wa nyuma uzayihuza na Lydia Ludic y’i Burundi.

Rayon Sports yari yananganyije na Gor Mahia
Rayon Sports yari yananganyije na Gor Mahia

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports: Nzayisenga Kassim, Mugabo Gabriel, Eric Rutanga, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Olivier Sefu, Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Ismaila Diarra.

APR Fc nayo amahirwe yo gukomeza aragerwa ku mashyi

Mu mukino wa kabiri ikipe ya APR Fc yari ikinnye, APR Fc yatsinzwe ibitego 2-1 na Simba yo muri Tanzania, aho iyi kipe ya APR Fc ariyo yari yafunguye amazamu, ariko iza kwishyurwa inatsindwa n’igitego cya kabiri, igitego cyatsinzwe na Meddie Kagere kuri penaliti mu minota y’inyongera.

Kugira ngo APR Fc ikomeze mu mikino ya 1/4 cy’irangiza iracyasabwa gutsinda Dakadaha yo muri Somalia, ariko ikazategereza uko andi makipe ya gatatu mu matsinda azaba yitwaye, hakarebwa niba yabasha kuzamuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka