Rayon Sports ikomeje muri 1/4, APR Fc ihita isezererwa

Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup iri kubera muri Tanzania, Rayon Sports itsinze Lydia Ludic y’i Burundi ihita ibona itike ya 1/4 cy’irangiza

Ikipe ya Lydia Ludic niyo yafunguye amazamu ku munota wa 2, kuri Penaliti yatewe na Dan Wagaruka.

Rayon Sports yaje guhita yishyura igitego cyatsinzwe na Rwatubyaye Abdul ku munota wa 30, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri Muhire Kevin yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 49.

Ku munota wa 72 Kwizera Pierrot yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya gatatu, ku mupira yari ahawe neza na Manishimwe Djabel

JPEG - 80 kb
Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’irangiza

Gutsinda kwa Rayon Sports byatumye igira amanota atanu, bituma APR Fc ihita isezererwa muri CECAFA

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga: Nzayisenga Kassim, Nyandwi Saddam, Eric Rutanga, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Olivier Sefu, Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Ismaila Diarra.

Uko amakipe azahura muri 1/4:

Ku cyumweru tariki 8/7/2018

Gor Mahia vs Vipers SC
Simba SC vs AS Ports

Ku wa mbere tariki 9/7/2018

Azam FC vs Rayon Sports FC
Singida Utd vs JKU

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo   ( 3 )

Rayonsport dukunda gahore kwisonga Pierro Wowe korakazi neza ibyiza birimbere

Rurangwa yanditse ku itariki ya: 5-07-2018  →  Musubize

Rayon oyeeeeeeeeeee👍👍

Damascene yanditse ku itariki ya: 5-07-2018  →  Musubize

Rayon oyeeeeeeeeeee👍👍

Damascene yanditse ku itariki ya: 5-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka