Rayon Sports igiye kugura Amiss Cedrick binyuze kuri Telefoni

Ikipe ya Rayon Sports yatangije uburyo bwo gukusanya amafaranga yo kugura rutahizamu Amiss Cedrick binyuze kuri telefoni zigendanwa

Nyuma y’iminsi amaze akora imyitozo muri Rayon Sports, rutahizamu wafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya Shampiona iheruka kwegukana mu mwaka w’imikino wa 2013/2104, ubu ikipe ya Rayon Sports yatangije uburyo bwo kuba yasinyisha uyu rutahizamu binyuze mu bafana.

JPEG - 91.9 kb
Amiss Cedrick wakunzwe cyane mu ikipe ya Rayon Sports

Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na Amiss Cedrick kuzayisinyira, akaba yazatangira kuyikinira muri Mutarama 2017, aho biteganyijwe yo yazasinya umwaka umwe ushobora kongerwa.

JPEG - 98.5 kb
Amiss Cedrick ashobora gutangira gukinira Rayon Sports mu kwa mbere

Iyi kipe ya Rayon Sports ubu mu gikorwa cyo gukusanya amafaranga yo gusinyisha uyu mukinnyi, hakaba hari kwifashishwa uburyo iyi kipe imaze ikoresha ibarura abafana bayo, ibinyujije kuri telefoni ngendanwa aho bakanda *699#

JPEG - 97.5 kb
Umukunzi wa Rayon Sports ukanze *699# abona uburyo ashobora gufasha ikipe ye kugura Cedrick

Ashobora kubisikana na Kwizera Pierrot .....

Andi makuru kandi amaze iminsi avugwa, ni uko Kwizera Pierrot umaze iminsi afatiye runini ikipe ya Rayon Sports ashobora kuyivamo mu kwezi kwa mbere, akaba yakwerekeza mu makipe yo muri Afurika y’Epfo na Maroc nk’uko bivugwa ko hari ikipe yaho imwifuza cyane, ibi bigatuma ikipe ya Rayon Sports yashyira imbaraga mu gusinyisha Amiss Cedrick.

Iyi kipe ya Rayon Sports kandi ishobora mu gukomeza kwiyubaka, aho bivugwa ko iteganya no kugarura Abouba Sibomana ubu uri kurangiza amasezerano ye mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya.

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo   ( 9 )

NI BYIZA RAYON IFITE GAHUNDA NZIZA YO KUGURA CEDRICK ARIKO NTIDUSHIMISHIJWE NO KUMVA KO YAZA TUGAHOMBA PIELLOT .MUTUGIRIYE NEZA TWABAGUMANA BOSE MAZE TUGAKUBITA AMAKIPE.MURAKOZE.

ELIAS MUCOMA yanditse ku itariki ya: 4-12-2016  →  Musubize

mutubwire ayo acyeneye ubundi dushwanyaguze kbs gusa nizere ko akibasha.

Emanuel tuyisenge yanditse ku itariki ya: 3-12-2016  →  Musubize

nibyiza gukora changement yabo bakinnyi bombi kuko gikundiro idushimisha kdi turasaba yuko ubwumvikane bwabayobozi bacu bukomeza nkuko buri ntabibazo dushaka ikdi Massoudi turamwemera kbsa .

Alias yanditse ku itariki ya: 3-12-2016  →  Musubize

nibyiza gukora changement yabo bakinnyi bombi kuko gikundiro idushimisha kdi turasaba yuko ubwumvikane bwabayobozi bacu bukomeza nkuko buri ntabibazo dushaka ikdi Massoudi turamwemera kbsa .

Alias yanditse ku itariki ya: 3-12-2016  →  Musubize

Arakenewe kbs

Habimana Emmy yanditse ku itariki ya: 2-12-2016  →  Musubize

Naze turamushaka ababaze umwanya

Boy yanditse ku itariki ya: 2-12-2016  →  Musubize

Hanyumase komuvuga ngo dutange amafaranga
mutatubwira ayoyabaciye ngodutange dukurikije
ayoyabasabye.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-12-2016  →  Musubize

Ubu buryo muri kuvuga ko mbugerageje bikanga kandi nashakaga gufasha gikundiro yanjye.

Pascal yanditse ku itariki ya: 1-12-2016  →  Musubize

Turabashyîgikiye

nzasengamungu jean de dieu yanditse ku itariki ya: 1-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka