Rayon Sports ibaye ikipe ya mbere itangije gahunda yo kwishyuza imikino izakira mu mwaka

Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2017, ikipe ya Rayon Sports yatangije uburyo bushya abashaka kureba imikino yayo, bazajya bishyurira rimwe imikino Rayons Sport izakina mu mwaka, yaba mu gikombe cya Shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro.

Ab'inkwakuzi bamaze kuyagura
Ab’inkwakuzi bamaze kuyagura

Buri muntu bitewe n’umwanya ashaka kwicaraho muri Stade, azajya yishyura ahabwe ikarita izajya imwemerera kwitabira buri mukino akawurebera ahajyanye n’aho yishyuye.

Umunyamabanga wa Rayon Sports King Bernard aganira na Kigali Today yavuze ko Ubu buryo bwatekerejweho, kugira ngo Rayon Sports ibone uko ikora igenamigambi neza,kandi n’abanyamuryango birinde gutonda imirongo ku munsi w’umukino.

Yagize ati" Twatekereje Ubu buryo kugira ngo Rayons Sports tubone amafaranga mbere y’igihe, bityo dukore igenamigambi neza ariko na none n’abafana bazabyungukiramo aho nta mubyigano bazahura na wo nk’uko byabagendekeraga ku munsi w’umukino."

Muri ayo makarita harimo aya 20,000Frw, 30,000fr, 50,000Frw, 100,000Frw. Abazishyura 20,000Frw bicara ahadatwikiriye, aba 30,000frw bicare ahatwikiriye, aba 50,000Frw bicare mu banyacyubahiro VIP, naho abishyuye 100,000Frw bazajya bicara myanya y’icyubahiro y’ikirenga VVIP.

Ikarita y'umunyamuryango wa Rayons Sport
Ikarita y’umunyamuryango wa Rayons Sport

Hari kandi n’ikindi cyiciro cy’abanyamuryango bazajya bagura ikarita ya 5000, iyi yo ikaba iri mu rwego rwo kumenya umubare w’abakunzi ba Rayons.

Ubu buryo ngo ntibukuyeho ubusanzwe bwo gucururiza amatike kuri Stade kuko na bwo buzakomeza gukoreshwa.

Abashaka ayo makarita ngo bazamenyeshwa vuba aho bazajya bayasanga mu gihugu hose, bakazajya bayahabwa nyuma y’iminsi ibiri biyandikishije. Ubu buryo ngo buzahita bushyirwa mu bikorwa shampiyona nisubukurwa.

Aya azajya ahabwa Abanyamuryango ba Rayons mu rwego rwo kubarura abanyamuryango
Aya azajya ahabwa Abanyamuryango ba Rayons mu rwego rwo kubarura abanyamuryango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iyi gahunda in nziza cyane.

elias yanditse ku itariki ya: 10-12-2017  →  Musubize

mbanje kubasuhuza,nifuzaga ko mwatekereza neza kubijyanye niyo card, kandi hazaba hari nabandi bazajya bishyurira kuri stade, gusa ndashima abatekereje kuriyo gahunda nimba iyo card itakwiganwa byaba arakarusho murakoze gusa ndagirango mwongere mukomeze kubitekerezaho.

muhire simon peter yanditse ku itariki ya: 6-12-2017  →  Musubize

INGUZANYO MURI BK

4G ERIC yanditse ku itariki ya: 5-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka