Rayon Sports, Gor Mahia na LLB mu itsinda rimwe rya CECAFA Kagame Cup

Mu irushanwa rya CECAFA y’amakipe rigomba kubera muri Tanzania, Rayon Sports yashyizwe mu itsinda ririmo Gor Mahia na LLB zose baheruka gukina

Mu mujyi wa Dar-Es-Salam guhera tariki ya 28 Kamena 2018 kugera tariki ya 12 Nyakanga 2018, hateganyijwe kubera irushanwa rihuza amakipe yo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba yo hagati, irushanwa rinaterwa inkunga na Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame.

Rayon Sports izongera guhura na Lydia Ludic y'i Burundi
Rayon Sports izongera guhura na Lydia Ludic y’i Burundi

Rayon Sports iherereye mu itsinda ririmo ikipe ya LLB bari basezereye muri CAF Champions League, ndetse na Gor Mahia bari mu itsinda rimwe mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Rayon Sports na Gor Mahia zizongera gucakirana (Ifoto: The New Times)
Rayon Sports na Gor Mahia zizongera gucakirana (Ifoto: The New Times)

Uko amatsinda ateye

Itsinda A:

AZAM FC (Tanzania)
KCCA (Uganda)
JKU (Zanzibar)
Kator FC (South Sudan)

Itsinda B:

Rayon Sports FC (Rwanda)
Gormahia (Kenya)
Lydia Lydic (Burundi)
Ports (Djibouti)

Itsinda C:

Yanga Africans (Tanzania)
Simba SC (Tanzania
St George (Ethiopia)
Dakadaha (Somalia)

Gahunda y’imikino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka