Rayon Sport yongeye kugaragaza ko iri kurangiza umuhango muri shampiyona

Imikino y’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru usize Rayon Sports yamaze kwegukana icyo igikombe, yongeye kunganya igitego 1-1 na Etincelle y’i Rubavu, bituma benshi babona koko ko ari ukurangiza umuhango, kugira ngo isoze shampiyona.

Rayon Sport muri Shampiyona ngo iri kuzuza umuhango
Rayon Sport muri Shampiyona ngo iri kuzuza umuhango

Muri uyu mukino ikipe ya Etincelles ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 35, ku ishoti ry’imoso rya Kambale wahoze akinira Rayon.

Yaje kwishyura ku munota wa 55 w’igice cya kabiri kuri Penaliti yatewe na Tidiane Koné, nyuma y’aho Nsengiyumva Moustapha wagiye mu kibuga asimbuye yatanze umupira umukinnyi wa Etincelles akawugaruza ukuboko.

Ababanjemo:

Etincelles: Nsengimana Dominique, Mbonigaba Régis, Gasozera Haman, Nshimiyimana Iddy, Kayigamba Jean Paul, Galamossa Mabonda Guillain, Gikamba Ismael, Mumbele Saiba Claude, Mugenzi Cedrick, Niyonsenga Ibrahim, Kambale Salita

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Abdoul Rwatubyaye, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Fabrice Mugheni, Kwizera Pierrot, Mugisha François Master, Nova Bayama, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Tidiane Koné

Ikipe ya Rayon Sports yanganyirije i Rubavu
Ikipe ya Rayon Sports yanganyirije i Rubavu
Manishimwe Djabel ashaka aho anyuza umupira ...
Manishimwe Djabel ashaka aho anyuza umupira ...
Rwatubyaye Abdul wari wabanje mu kibuga yagaragaye ameze gutya mu musatsi
Rwatubyaye Abdul wari wabanje mu kibuga yagaragaye ameze gutya mu musatsi

Kiyovu yanganije na As Kigali ihita ijya mu murongo utukura

Abakinnyi ba Kiyovu na AS KIgali baramukanya mbere yo gukina
Abakinnyi ba Kiyovu na AS KIgali baramukanya mbere yo gukina

Mu mukino wahuje ikipe ya As Kigali na Kiyovu Sport warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 bituma Kiyovu ihita ijya mu makipe abiri ashobora ku manuka.

Mbere y’uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Kiyovu yasabwaga gutsinda kugirango amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere yiyongere.

Ntibyaje kuyihira kuko yanganyije 1-1 na As Kigali, icya Kiyovu cyatsinzwe na Romami Andre kuri Penalti, cyishyurwa na Ndahinduka Michel wa As Kigali, bikarangira amakipe yombi aguye miswi.

Abakinnyi babanjemo ba As Kigali

Mu izamu:Shamiru Batte

Ab’inyuma:Kayigamba Divin ,Mutijima Janvier,Tubane James na Bishira Latifu

Hagati:Tumaine Ntamuhanga,Murengezi Rodrigue,Ntwari Evode na Bizimana Emmanuel

Ba Rutahizamu:Mubumbyi Bernabe na Crespo Sebanani Emmanuel

AS KIgali Yabanje mu kibuga
AS KIgali Yabanje mu kibuga

Ababanjemo ba Kiyovu Sports

Mu izamu:Nzeyurwanda Djihad
Ab’inyuma:Yamini Salumu,Ngarambe Ibrahim,Ngirimana Alexis na Karera Hassan
Hagati:Niyitegeka idrissa,Mustapha Francis,Bigirimana Blaise na Nizeyimana Djuma
Ba Rutahizamu:Romami Andre na Nizeyimana Jean Claude

Kiyovu yabanje mu kibuga
Kiyovu yabanje mu kibuga

Gicumbi fc Isize Kiyovu na Marine hagati y’Urupfu n’Umupfumu.

Mu wundi mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wahuje Gicumbi na Musanze, warangiye ikipe ya Gicumbi yegukanye intsinzi ihita iva mu makipe abiri ashobora kumanuka, ihasiga Kiyovu na Marine.

Muri uyu mukino watangiye utinze kubera ikererwa ry’umwe mu basifuzi, wasoje Gicumbi Fc itsinze Musanze ibitego bibiri, icya Rachid Mutebi na Mudei Suleiman. Icya Musanze cyatsinzwe na Wai Yeka kuri Penaliti umupira urangira ari 2-1.

Gicumbi gutsinda byayizamuye iva ku mwanya wa 15 yari imazeho iminsi kuva shampiyona yatangira, igera ku mwanya wa 14.

Iyi kipe mu gihe yaba ikomeje kwitwara neza ku mikino ibiri isigaje irimo uwa Kirehe na Pepiniere, yaguma mu kiciro cya mbere.

Ababanje mu kibuga ku mpande zombi.

11 babanjemo ba Musanze FC : Ndayisaba Olivier, Runanira Hamza, Kimenyi Jacques, Hakizimana François, Kanamugire Moses, Uwamungu Moussa, Tuyisenge Pekeyake, Maombi Jean Pierre, Wayi Yeka, Munyakazi Youssuf na Moikima Pignol.

11 babanjemo ba Gicumbi: Nshimiyimana J Cl, Uwingabire Olivier, Uwineza Jean de Dieu, Rutayisire Egide, Mungwarareba Aphrodis, Hakorimana Hamadi, Mudeyi Suleimani, Nduwayo Valerie, Mutebi Rachid, Ntujyinama Patrick na Muhumure Omar.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyamara Gicumbi Ko Izakora Akazi Ntizamanuka Pe Turayishyigikiye Rwose

Israel yanditse ku itariki ya: 24-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka