Police yihereranye Musanze ihita ifata umwanya wa kabiri

Ikipe ya Police Fc yihereranye ikipe ya Musanze iyisanze iwayo, iyitsinda ibitego 3-1 ihita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona y’u Rwanda

Ku bitego 3 byose byatsinzwe na Danny Usengimana, Police Fc ubu yamaze kwicara ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.

Ikipe ya Police Fc yari yabanje mu kibuga
Ikipe ya Police Fc yari yabanje mu kibuga
Musanze yabanje mu kibuga
Musanze yabanje mu kibuga

Ni umukino wabereye ku kibuga cya Nyakinama mu karere ka Musanze, umukino watangiye ikipe ya Police Fc isatira cyane ikipe ya Musanze, maze ku munota gusa wa 8 w’umukino, Danny Usengimana ku mupita yari ahawe n’umutwe na Ndayishimiye Antoine Dominique, yaje gutsindira Police Fc igitego cya mbere.

Abatoza ba Police Fc barangajwe imbere na Seninga Innocent,akanyamuneza kari kose
Abatoza ba Police Fc barangajwe imbere na Seninga Innocent,akanyamuneza kari kose

Mu munota wa 38 w’umukino, nyuma yo guhererekanya neza kw’abasore ba Musanze barimo Segawa Mike na Uwihoreye Ismael, umupira waje kugera kuri Wai Yeka maze atsindira Musanze igitego cyo kwishyura, igice cya mbere kinarangira ari 1-1.

Habimana Sosthene na Ndikumana Hamadi katauti batoza ikipe ya Musanze, ntibihiriwe n'umukino wo kuri iki cyumweru
Habimana Sosthene na Ndikumana Hamadi katauti batoza ikipe ya Musanze, ntibihiriwe n’umukino wo kuri iki cyumweru

Igice cya mbere cyarangiye Police igerageje gutera mu izamu inshuro 7, aho amashoti atatu umunyezamu Umar Rwabugiri yabashije kuyakuramo, andi atatu ajya hanze y’izamu, ibona kandi koruneri 3, mu gihe ikipe ya Musanze yateye koruneri 2, itera amashoti abiri mu izamu, n’irindi rimwe ryanyuze hanze y’izamu.

Umunyezamu Rwabugiri Umar wa Musanze Fc yahuye n'akazi gakomeye k'ubusatirizi bwa Police Fc
Umunyezamu Rwabugiri Umar wa Musanze Fc yahuye n’akazi gakomeye k’ubusatirizi bwa Police Fc

Igice cya kabiri kigitangira, Muvandimwe JMV ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, yaje guhindura umupira mwiza maze Danny Usengimana awufunga neza, ahita atsindira Police Fc igitego cya 2, umupira wanateye urujijo kuko wahise ukomeza mu nshundura zitari zifashe neza ugatunguka inyuma y’izamu.

Ku munota wa 78 w’umukino abakinnyi b’inyuma ba Musanze bongeye kurangara, aho bibwiye ko umupira bawurekeye umunyezamu Rwabugiri Umar, ariko Danny Usengimana abaca mu rihumye aragenda acenga umunyezamu, ahita atsinira Police Fc igitego cya gatatu, ari na byo bitego bitatu (Hat-trick) bya mbere bitsinzwe n’umukinnyi umwe uri iyi Shampiona ya 2016-2-17.

Police Fc yishimira igitego cya gatatu cyanabahaye icyizere gihagije cyo kwegukana amanota 3
Police Fc yishimira igitego cya gatatu cyanabahaye icyizere gihagije cyo kwegukana amanota 3

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe itozwa na Seninga Innocent yahise ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shamiona n’amanota 13, aho ikurikiye Rayon Sports iifite 16.

Uko imikino y’umunsi wa 6 wa Shampiona yagenze

Ku wa Gatatu taliki 23 Ugushyingo 2016
AS Kigali 1-0 Gicumbi Fc

Ku wa Gatandatu taliki 26 Ugushyingo 2016
Rayon Sports 1-0 Bugesera Fc
Espoir Fc 2-0 Mukura VS
Marines Fc 0-1 Amagaju Fc
Pepiniere Fc vs APR Fc (Wimuriwe taliki 14 Ukuboza 2016)

Ku cyumweru taliki 27 Ugushyingo 2016
Musanze Fc 1-3 Police Fc
Kirehe Fc 0-0 SC Kiyovu
Etincelles Fc 1-0 Sunrise Fc

Musanze ku kibuga cyayo ntiyabashije kwikura imbere ya Police Fc
Musanze ku kibuga cyayo ntiyabashije kwikura imbere ya Police Fc
Abafana ba Musanze ...
Abafana ba Musanze ...
Umufana wa Musanze
Umufana wa Musanze
Danny Usengimana watsinze ibitego bitatu
Danny Usengimana watsinze ibitego bitatu
Byari ibyishimo kuri Police y'igihugu ...
Byari ibyishimo kuri Police y’igihugu ...
Abafana ba Police Fc mu byishimo, aha bari bateruye umunyezamu Nzarora Marcel
Abafana ba Police Fc mu byishimo, aha bari bateruye umunyezamu Nzarora Marcel
Danny Usengimana mu gice cya mbere yaje kugongana n'abakinnyi ba Musanze, ariko nyuma yagarutse mu kibuga
Danny Usengimana mu gice cya mbere yaje kugongana n’abakinnyi ba Musanze, ariko nyuma yagarutse mu kibuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka