Police iguye miswi na As Kigali, bituma Kiyovu iguma kuyobora urutonde

Ikipe ya AS Kigali ntibashije kubona amahirwe yo kuyobora urutonde rwa Shampiona nyuma yo kwishyurwa mu minota ya nyuma na Police Fc

Abakinnyi babanje mu kibuga

Police FC: Bwanakweli Emmanuel, Yves Manishimwe, Muvandimwe JMV, Hussein Habimana, Umwungeri Patrick, Nizeyimana Mirafa, David Nzabanita, Mushimiyimana Mohamed, Mico Justin, Nsengiyumva Moustapha, na Isaie Songa.

Police Fc yabanje mu kibuga
Police Fc yabanje mu kibuga

AS Kigali: Hategekimana Bonheur , Benedata Janvier, Omar Ngandu, Bishira Latif , Kayumba Soter, Ally Niyonzima, Jimmy Mbaraga , Karanda Frank, Ntamuhanga Tumaini Tity, Ndayisenga Fuadi na Hamidou Ndayisaba .

As Kigali yabanje mu kibuga
As Kigali yabanje mu kibuga

Ku munsi wa 12 wa shampiyona, Police ihigitse APR fc na Rqyon Sports ihita ifata umwanya wa kane muri shampiyona.

Ni umukino watangiye amakipe yombi yigana aho kugeza ku minota 30 ya mbere nta buryo bukomeye bwari bwakagaragaye mu mukino.

Ku munota wa 22 nibwo Nzabanita David Saibadi wa Police yabonye amahirwe imbere y’izamu rya As Kigali ariko ateye umupira ugarurwa n’ab’inyuma ba As Kigali.

Nyuma y’umunota umwe Fuadi Ndayisenga yagerageje umupira imbere y’izamu rya Police uca gato hejuru y’izamu.

Songa Isaie niwe wafunguye amazamu muri uyu mukino
Songa Isaie niwe wafunguye amazamu muri uyu mukino

Ku munota wa 45 Police yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Songa Isaie ku mupira yarahawe na Mico Justin mu rubuga rw’amahina rwa As kigali.

Igice cya kabiri kigitangira, ikipe ya As Kigali yaje guhita yishyura igitego cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy, ku mupira yari ahawe na Frank Kalanda

Mbaraga Jimmy watsindiye AS Kigali igitego cya mbere
Mbaraga Jimmy watsindiye AS Kigali igitego cya mbere

Ku munota wa 65, As Kigali yabonye igitego cya kabiri, ku mupira Fuadi Ndayisenga ahita awuha Ndayisaba Hamidou, nawe wahise arekura ishoti rikomeye umunyezamu wa Police Fc ntiyamenya aho umupira uciye.

Nyuma y’imipira ibiri ikomeye umunyezamu wa Police yakuyemo, Mico Justin yasigaranye n’umunyezamu bonyine, ashatse kuroba umunyezamu arasimbuka awukuramo.

Ku munota wa 88 w’umukino, Manishimwe Yves yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, ab’inyuma ba As Kigali ntibakiza izamu maze Nizeyimana Milafa ahita arekura ishoti rikomeye, amakipe yombi ahita anganya 2-2, ari nako umukino urangiye.

Undi mukino w’umunsi wa 12 wabereye i Kirehe, aho Kirehe yanganyije na Kiyovu 0-0, bituma Kiyovu iguma kuyobora urutonde rwa Shampiona n’amanota 24, igakurikirwa na AS Kigali n’amanota 22

Andi mafoto kuri uyu mukino

Fuadi Ndayisenga, Mbaraga Jimmy na bagenzi babo bishimira igitego cyo kwishyura
Fuadi Ndayisenga, Mbaraga Jimmy na bagenzi babo bishimira igitego cyo kwishyura
Abayobozi b'ingabo na Police bari baje kwirebera uyu mukino
Abayobozi b’ingabo na Police bari baje kwirebera uyu mukino
Umutoza Seninga Innocent n'abo bafatanya bajya inama y'uko bava mu nzara za AS Kigali
Umutoza Seninga Innocent n’abo bafatanya bajya inama y’uko bava mu nzara za AS Kigali
Umukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro aho abafana bari bake
Umukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro aho abafana bari bake
Fuadi Ndayisenga atera koruneri, Umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande Bwiriza Nonati nawe akurikiranira hafi
Fuadi Ndayisenga atera koruneri, Umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande Bwiriza Nonati nawe akurikiranira hafi
Amakipe yombi yahatanye ashaka amanota atatu birangira bayagabanye
Amakipe yombi yahatanye ashaka amanota atatu birangira bayagabanye
As Kigali iminota myinshi yayikinanye akanyamuneza, bihinduka habura iminota ibiri
As Kigali iminota myinshi yayikinanye akanyamuneza, bihinduka habura iminota ibiri
Seninga Innocent utoza Police Fc
Seninga Innocent utoza Police Fc
Mu myanya y'icyubahiro hari huzuye kuri Stade ya Kicukiro
Mu myanya y’icyubahiro hari huzuye kuri Stade ya Kicukiro
Umwungeri Patrick na Kayumba Soter bifurizanya amahirwe mbere yo guhatanira amanota atatu
Umwungeri Patrick na Kayumba Soter bifurizanya amahirwe mbere yo guhatanira amanota atatu
Abasifuzi na ba Kapiteni b'amakipe yombi mbere y'umukino
Abasifuzi na ba Kapiteni b’amakipe yombi mbere y’umukino
Amakipe asuhuzanya mbere y'umukino
Amakipe asuhuzanya mbere y’umukino
Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali, aganira n'abanyamakuru nyuma y'umukino
Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali, aganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino
Ishimwe Jean Claude wari uyoboye uyu mukino
Ishimwe Jean Claude wari uyoboye uyu mukino

Amafoto: Kwizera Fulgence

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka