Police Fc yatsinze Gicumbi ifata umwanya wa kabiri

Mu mukino wabimburiye indi y’umunsi wa kane wa shampiona, Police Fc yatsinze Gicumbi Fc ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro

Nyuma yo gutangira nabi Shampiona itsindwa na Rayon Sports ibitego 3-0, ikipe ya Police Fc y’umutoza Seninga Innocent kuri uyu wa Gatanu yatsinze umukino wayo wa gatatu, aho yatsinze ikipe ya Gicumbi nayo yaherukaga kunganya na APR Fc igitego 1-1.

Mico Justin wamabye nomero 8, yakomeje nawe kugora ab'inyuma ba Gicumbi
Mico Justin wamabye nomero 8, yakomeje nawe kugora ab’inyuma ba Gicumbi

Ku munota wa cyenda gusa w’umukino, ku mupira wari uhinduwe na Muvandimwe JMV uturutse ku ruhande rw’ibumoso, Danny Usengimana yatsindiye Police Fc igitego cya mbere, ari na cyo cye cya gatatu muri iyi Shampiona, bituma ikipe itangira kugira icyizere cyo kwitwara neza muri uyu mukino.

Danny Usengimana wari uhagaze neza muri uyu mukino
Danny Usengimana wari uhagaze neza muri uyu mukino

Amakipe yombi yakomeje gusatirana, gusa Police Fc yakiniraga ku kibuga isanzwe inakoreraho imyitozo, yakomeje gusa nk’irusha Gicumbi, aho abakinnyi barimo Mushimiyimana Mohamed yakomeje guhererekanya imipira neza na bagenzi be, ndetse na Danny Usengimana wakinaga anyura ku ruhande rw’iburyo akomeza kugora ab’inyuma ba Gicumbi.

Danny Usengimana yakunze gukina anyura ku ruhande rw'iburyo
Danny Usengimana yakunze gukina anyura ku ruhande rw’iburyo

Mico Justin wari waje kugerageza kubona igitego cya kabiri yateye ishoti rikomeye rigarurwa n’umutambiko, gusa ku munota wa 42 ku mupira yari ahawe neza na Jean Paul Uwihoreye, yaje gutsinda igitego cyari kinogeye ijisho yatsinze n’agatsinsino, maze umukino wose uza kurangira ari ibitego 2-0 ku ntsinzi ya Police, ndetse Police ihita ijya ku mwanya wa kabiri wa Shampiona n’amanota 9.

Police Fc yishimira igitego cya kabiri cya Mico Justin
Police Fc yishimira igitego cya kabiri cya Mico Justin
Police Fc yaje gutsinda igitego cya kabiri ku mupira wari uhinduwe na Jean Paul Uwihoreye
Police Fc yaje gutsinda igitego cya kabiri ku mupira wari uhinduwe na Jean Paul Uwihoreye
Police ishakisha igitego
Police ishakisha igitego
Seninga Innocent, Umutoza wa Police Fc yandika udukosa yabonye ku bakinnyi be
Seninga Innocent, Umutoza wa Police Fc yandika udukosa yabonye ku bakinnyi be
Abafana ba Police aha bari mu byishimo
Abafana ba Police aha bari mu byishimo
Aba ni abafana ba Police ...
Aba ni abafana ba Police ...

Abakinnyi babanje mu kibuga

Police Fc: Nzarora Marcel, Jean Paul Uwihoreye, Muvandimwe JMV, Twagizimana Fabrice, Habimana Hussein, Neza Anderson, Mushimiyimana Mohamed, Nizeyimana Milafa, Usengimana Danny, Imurora Japhet, Mico Justin

Gicumbi Fc: Nshmimiyima Jean Claude, Uwineza Jean de Dieu, Mungwarareba Aphrodice, Rutayisire Egide, Gasore Kalisa Patrick, Dushimimana Irene, Uzayisenga Maurice, Mutebi Rachid, Ntijyinama Patrick, Mudeyi Souleimani

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

police fc oye!! amakuru ya APR ameze gute na rayon sport

mboka issa yanditse ku itariki ya: 6-11-2016  →  Musubize

APR irava musanze ite ko amakipe asigaye akomeye pe .

dusabimana eric yanditse ku itariki ya: 4-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka