Police Fc isoje imikino ibanza itsindira Marines iwayo- Amafoto

Mu mukino wa nyuma w’imikino ibanza ya Shampiona y’u Rwanda, Police Fc yasanze Marines kuri Stade Umuganda iyihatsindira ibitego 2-0

Ni umukino watangiye ku i saa cyenda n’igice kuri Stade Umuganda ya Rubavu, amakipe yombi aza muri uyu mukino buri yose ifite impamvu zatumaga itifuza gutakaza uyu mukino, aho ikipe ya Marines iri mu makipe ya nyuma ashobora no gusubira mu cyiciro cya kabiri yifuzaga kuva muri uwo murongo, mu gihe Police Fc nayo yifuzaga gutsinda ngo irangize imikino ibanza isatiriye APR na Rayon Sports ziyiri imbere.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Marines Fc; Ingabire Aime Regis, Rwanyabahara Miradji, Rurangwa Moses, Habimana Yussuf, Karema Eric, Bisangwa Jean Luc, Usabimana Olivier, Mutwewingabo Fidele, Tuyishime Benjamin, Mbaraga Jimmy, Nzitonda Eric

Ikipe ya Marines yabanje mu kibuga
Ikipe ya Marines yabanje mu kibuga

Police Fc: Bwanakweli Emmanuel, Uwihoreye Jean Paul, Muvandimwe JMV, Habimana Hussein, Umwungeri Patrick, Ngendahimana Eric, Muzerwa Amin, Nizeyimana Mirafa, Mico Justin, Songa Isaie, Danny Usengimana.

Police Fc yabanje mu kibuga
Police Fc yabanje mu kibuga

Ku munota wa 28 gusa, Danny Usengimana wari wakinnye anyura ku ruhande rw’ibumoso yazamukanye umupira, uza kugera kwa Mico Justin wari uhagaze neza, yohereza ishoti rikomeye mu izamu Ingabire Regis ufatira Marines awukoraho ariko uranga ujya mu izamu, Police Fc iba ifunguye amazamu ndetse n’icyizere cy’amanota atatu kirazamuka.

Mico Justin wafunguye amazamu yishimira igitego
Mico Justin wafunguye amazamu yishimira igitego

Ikipe ya Police Fc yakomeje gusatira cyane ikipe ya Marines, ariko ntiyaza kugira ikindi gitego ibona , igice cya mbere kirangira abasore ba Seninga Innocent wari wagarutse mu rugo bayoboye umukino n’igitego 1-0.

Seninga Innocent aha inama abakinnyi be
Seninga Innocent aha inama abakinnyi be

Mu gice cya kabiri cy’umukino cyatangiye bigaragara ko ikipe ya Marines iyobowe na rutahizamu Jimmy Mbaraga yisubiyeho, iza kumara n’iminota myinshi isatira izamu rya Police ryari ririnzwe na Bwanakweli Emmanuel, ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe yabonye yari yiganjemo koruneri nyinshi iyi kipe yagiye itera.

Ku munota wa 75 w’umukino nyuma yo guhererakanya neza umupira mu kibuga, Imurora Japhet wari wagiyemo asimbuye yaje gufata umupira awuhindura neza kwa Danny Usengimana, nawe ntiyazuyaza ahita atera mu izamu adahagaritse, atsindira Police igitego cya kabiri, umukino uza kurangira ari ibitego 2 bya Police ku busa bwa Marines.

Ni gutya Danny yishimiraga ikibuga
Ni gutya Danny yishimiraga ikibuga
Bishimira igitego cya kabiri cyanatangaga icyizere nyacyo cy'amanota atatu
Bishimira igitego cya kabiri cyanatangaga icyizere nyacyo cy’amanota atatu

Nyuma y’uyu mukino Seninga Innocent yatangaje ko yishimiye uko umukino wagenze kuko hari besnhi batekerezaga ko ashobora kuwutakaza, bikazanamufasha gutangira neza imikino yo kwishyura.

“Ndashimira abahungu banjye ko batanze ikipe ya Marines kwinjira mu mukino nk’uko nari nabibasabye, hari abavugaga ko ikipe yacu yoroshye itatsinda Marines ariko nishimiye ko twerekanye ko Police Fc ari ikipe nziza, mu mikino yo kwishyura ndatangirana na Rayon Sports, kuba imikino ibiri mperuka gukina narayitsinze, bizadufasha kwinjira muri uwo mukino dufite ishyaka” Seninga Innocent

Ku ruhande rwa Nduhirabandi Abdulkharim utoza Marines we yemera ko ikipe yamurushije

Yagize ati “Baradutsinze, kandi ikipe yagutsinze ni uko iba yakurushije, habayemo uburangare no kugira igihunga kuri aba bana mu gice cya mbere, ku buryo imipira twabonye ari mike, abakinnyi nabo bagahagarara nabi mu kibuga”

Ikipe ya Police Fc isoje imikino ibanza iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 31, aho ikurikira APR Fc iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34, mu gihe ku mwanya wa mbere hari Rayon Sports ifite amanota 36.

Andi mafoto yaranze uyu mukino

Abafana ba Police Fc bari benshi, gusa baririmbaga bati "Seninga urakoze"
Abafana ba Police Fc bari benshi, gusa baririmbaga bati "Seninga urakoze"
Abatoza ba Police Fc mbere y'uko umukino utangira
Abatoza ba Police Fc mbere y’uko umukino utangira
Ingabire Aime Regis umunyezamu wa Marines Fc
Ingabire Aime Regis umunyezamu wa Marines Fc
Hegman Ngomirakiza na Nzarora Marcel babanje ku ntebe y'abasimbura
Hegman Ngomirakiza na Nzarora Marcel babanje ku ntebe y’abasimbura
Abafana bashyikigikiraga Police na Seninga nyma y'umukino
Abafana bashyikigikiraga Police na Seninga nyma y’umukino
Seninga Innocent ashimira rutahizamu we umaze kuzuza ibitego 12
Seninga Innocent ashimira rutahizamu we umaze kuzuza ibitego 12
Abana hamwe n'amatungo arimo n'ihene, hakurya ku musozi wa Rubavu bakurikirana umupira
Abana hamwe n’amatungo arimo n’ihene, hakurya ku musozi wa Rubavu bakurikirana umupira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka