Perezida wa Ferwafa yasabwe kwegura ku buyobozi

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ari we Nzamwita Vincent de Gaulle yasabwe kwegura na bamwe mu banyamuryango ayobora

Nk’uko bigarargara mu ibaruwa Kigali Today ifitiye kopi, Bwana Nzamwita Vincent de Gaulle yasabwe n’ikipe ya SEC ko yakwegura kuri uwo mwanya kuko atagifitiwe icyizere n’abanyamuryango ayobora.

Nzamwita Vincent ,umuyobozi wa FERWAFA
Nzamwita Vincent ,umuyobozi wa FERWAFA

Muri iyo baruwa, iyi kipe yagaragaje ingingo zigera kuri eshanu zagakwiye kuba zituma uyu muyobozi yegura ku mirimo ye, aho ahanini banagarutse ku isoko ryo kubaka Hoteli ya Ferwafa, isoko ryatumye ubu umunyamabanga wa Ferwafa Mulindahabi Olivier ari mu maboko y’ubutabera, ndetse na Perezida wa Ferwafa ubu akaba ari gukirikiranwa n’urukiko n’ubwo we adafunze.

Bakomeza kandi bamushinja ko kuva yatorerwa kuyobora Ferwafa ataratanga raporo y’ibikorwa n’imari, ndetse no kuba mu isoko ryo kubaka Hoteli ya Ferwafa abanyamuryango batigeze babimenyeshwa kandi babifitiye uburenganzira.

Ibaruwa yandikiwe Perezida wa Ferwafa bamusaba kwegura

Iyi kipe ya SEC ni imwe mu makipe yagiye azamura impano nyinshi z’abanyarwanda mu mupira w’amaguru, ubu ikaba inafite ishuri ry’umupira w’amaguru rizwi nka SEC academy.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

NSHUTI BAKUNZI B’UMUPIRA W’AMAGURU BIRABABAJE KDI BINATEYE AGAHINDA KUBA DUFITE AMAKIPE MAKURU KDI YITWA KO ANAKOMEYE ARIKO AKABA ATARIGEZE ATEKEREZA KURE NKUKO SEC ACADEMY IBIKOZE BRAVO RWOSE KUBAYOBOZI BA SEC NUKURI DEGAULE YARATINZE KWEGUZWA KUKO BIGARAGARA KO NTACYO AMAZE KDI NTANICYO AZAGEZAHO UMUPIRA WACU URETSE KUWUMUNGA GUSA NIYEGURE NIYEGURE NAGENDE,MURAKOZE.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Murababaje bavandimwe iyo mwikoma umuntu kandi muzineza ko ntabakinnyi tugira cyangwa abatoza bashoboye.bose namatiku gusa na faye no kwihara.mbese club yomurwanda igera kure mubikombe by’afurika niyihe?
Mumenye ukuru kandi mureke kuyoborwa ninzangano zababakuriye mu makipe mubamo kuko byose birangira ntacyo babagejejeho nabo.Degaule haribike byiza yagejeho abanyarwanda nubwo bamwe batabyemera namadeni nayo abamubanjirije basize muri federation akaba yarayishyuye.

Nkubito Patrick yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Ndashimira Augustin Munyandamutsa ufashe iya mbere akagira inama umuyobozi mugenzi we ibi byerekana ubufatanye muri byose kdi ko batanamwanga ahubwo bahujwe nakazi bashakashaka icyakongera ibyishimo by’abanyarwanda binyuze muri sports,Vincent rero rwose yasezera byaba ari ubutwari.Abanyamakuru babivuzeho benshi ngo yegure ntiyabyumva none bigeze aho abisabwa mu nyandiko!!!!Nabandi bakomeze bamugire inama adakomeza guseba!tkx

KAGABO Janvier yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Eeeeeeeeeeee,ni dange

habiyaremye j.paul yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

wagirango ntatekereza rwose na veho ntacyo atumariye

ved yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Uwo murezi nagende ntabwo ashoboye kbsa.Bose bazajya bagenzwa nogusahura gusa.nihabeho kwitonda mugushiraho president was ferwafa anagire izindi nzego zimukuriye zimukurikirana.nahubundi bizahora uko.

elias yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Ahubwo yaratinze kuko yatwiciye football. byatumye abafana batakiza kukibaga. mbese atange ubusobanura abiryozwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Mwiriwe neza birababaje gukandamiza andi Makipe agafana imwe birahagije gufata imwanzuro akisubiraho kubyo yavuze.yahagize nka karima ke,gusa ibiryozwe bamugeze munyeko nagende nagende kabisa.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

kereka komite yose yegukanye nayo naho ubundi ruhagoyacu ayishyize aharindimuka kuko turababaye cyaneeeee

alias yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Njyewe ubundi siniyumvisha impamvu Degaule akiyobora FERWAFA. Yaratubabaje bihagije nk’abanyarwanda none igihe kirageze ngo aduhe umutekano. Nk’abanyarwanda twarababaye bihagije, nk’abarayon twarashavuye bihagije. Degaule nagende!nagende!nagende!nagende!nagende!nagende!nagende!nagende!

SONNY yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Rwose turabashyigikiye natwe turabyifuza ko yakwegura kuko uretse nawe hamwe na committe ayoboye baveho icyo batakoze ubwo baratinze...

alias yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka