Perezida wa FERWAFA "De Gaulle" yasabye imbabazi Abanyarwanda ku magambo aheruka gutangaza

Nyuma y’aho atangarije ko u Rwanda rusa nk’aho rutagiye muri CAN kubera ko rwakinishaga abanyamahanga, Perezida wa Ferwafa yasabye imbabazi Abanyarwanda avuga ko yagowe n’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, Nzamwita Vincent de Gaulle yatangaje ko asaba imbabazi Abanyarwanda, by’umwihariko abagize uruhare ngo u Rwanda rujye mu gikombe cy’Afurika mu mwaka wa 2004, by’umwihariko abari bagize iyo kipe.

Agira ati "Mfashe uyu mwanya ngo nsabe imbabazi Abanyarwanda, sinavuga ngo igihugu nticyagiyeyo kuko cyagiyeyo mu mateka birazwi, ndasaba imbabazi ku kutavuga ururimi neza, ndasaba izi mbabazi, abashyizemo imbaraga bose ngo tujye muri CAN.

"Abahoze bakinira Amavubi turabakeneye, ntabwo hazamo gahunda yo gushwana, ndabasaba imbabazi, ubutumwa nashakaga gutanga kwari ukugira ngo tuzajyeyo dukomeye, nabwira Abanyarwanda bose byababaje ko nashakaga kuvuga,kuba twajyayo tukagumayo"

Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora Ferwafa
Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora Ferwafa

Aya magambo Umuyobozi wa Ferwafa yari yayatangaje kuri uyu wa kabiri mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu gikorwa cyo kwerekana umutoza mushya w’Amavubi, aho bitishimiwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru, by’umwihariko abajyanye Amavubi muri CAN barimo Mbonabucya Desiré, Karekezi Olivier, Katawuti n’abandi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ariko Uziko Bamwe murimwe Mumeze Nkabasaze?Gusaba Imbabazi Numuco Nyarwanda

Mbarushimana Pasteur yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize

Ntangazwa n’abantu bumva yuko umuntu adashobora gukosa cyangwa kwibeshya. Nagirango mbibutse ko umuntu udakosa ari umuntu utagira ikintu na kimwe akora. Gusaba imbabazi mwabishaka mutabishaka byahozeho, biriho kandi bizahoraho. Ikinyarwanda kiragoye, n’abigize intyoza hano bamagana De Gaule ndabona benshi mwandika amakosa, munakica. So... Mwazimuha mutazimuha wa gahunda ye arayikomeza. Abo yazisabye ndumva biyumvise kandi biyizi nibo bakwiriye kugira icyo bavuga.

Ibindi ni amatiku mwibereyemo gusa

Dieudos yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

MBEGA UMUGABO UZI KURYA INDIMI NO KWIVUGURUZA WEEE! !! NGO ARASABA IMBABAZI? YEWEWEEEE! !!! KO ATAZISABYE IGIHE YATANGAGA ISOKO MUNZIRA ZINYURANYIJE N’AMATEGEKO? AKITWAZA KO YASINYE IBYO ATAREBYE UBWO KOKO UMUYOBOZI USINYA IBYO ATAREBYE NI MUYOBOZI NYABAKI? NONE NABWO NGO NIKINYARWANDA GIKE, NKUBWO UMUNTU UMAZE 25 ANS MU RWA GASABO AKABA ATARAMENYA IKINYARWANDA UBWO AZAMENYA IKI? KONABAVUKIYE HANZE YARWO CGWA ABAHABAYE IGIHE KIRUTA ICYE KO BAZI IKINYARWANDA RA? KONTARUMVA MINISTRE JAMES NA H.E DUKUNDA CYANE BAVUGA KO BATAZI IKINYARWANDA NKANSWE UWO MWOROZI W’AMAFI? MABOMBE YIGEZE KUVUGA NGO """UMWOROZI AJYE MU RWURI, UMUHINZI AJYE MUMURIMA, UMUGANGA AJYE KU BITARO, UMUSARE AJYE MUBWATO N’UMUPIRA UGIBWEMO N’ABAWUZI, KUBWIBYO MBONA NYAKUBAHWA NZAMWITA VISENTI DEGAULE YAGOMBYE KUGANA IBYUZI BY’AMAFI KUKO NO MURWANDA TURAYAKENEYE AHO KWIRIRWA TURYA AMWE AVA I BUGANDE. MAZE NATWE IZO NTUNGAMUBIRI ZIKATUGERAHO.

ngabo athanase yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

ngewe ndumva uyu nyakubahwa V de gole rwose izi mbabazi asabye atazikwiye .ati “”ururimi rwarananiye“”nikihe ibonezamvugo gikomeye kiri muri biriya yavuze twaheraho tuvugako yasobwe akavuga ibitaribyo .ibi babyita kugira isoni no gushaka kwikura mu kimwaro?kubwange nyakubahwa de gole ibyiza yakoze tuzabimwibukira ariko aho bigeze natange imihoho .akazi kari kumunanira .

siboniyo emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

umva ndumiwe nonese si umunyarwanda? KO yitwa Nzamwita se nikigande icyongereza !????ariko we yigeze akina foot ubundi

jado yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

aba Rayon murahagurutse murahagaze,none se hali inka yaciye amabere.jye ndamwemera PE navane akavuyo kabanyamahanga mumavubi.ubundi se sabanyamahanga Bali barunzemo,nishyali Karekezi amufitiye akaba yamuteje itangazamakuru.Karekezi uretse imitwe gusa abona yayobora Ferwafa va kunjiji Mbonabucya,na katauti.Songa mbere Nzamwita

gikundiro rayon yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka