Iyi kipe yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe ahagana mu masaha ya sa cyenda n’igice aho ije kwishyura Rayon Sports yari yatsindiye iwabo 1-0.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri Stade Amahoro I Remera kuri uyu wa 18 werurwe 2017 I saa cyenda n’igice z’amanywa.
Umutoza w’iyi kipe Djibril Drame akigera I Kigali yavuze ko ikipe ye ije yiteguye neza ku buryo ije gushaka intsinzi, ariko akanavuga ko umukino uzaba ukomeye kuko ngo Rayon Sports mu mukino ubanza yabagoye cyane.
Yagize ati”Tuje twariteguye dushyize umutima ku mukino.
Nk’uko mubizi umutoza wese aba ashaka intsinzi natwe tuje guhagarara ku ishema ry’ikipe y’I Bamako (Onze Createurs de Bamako).”
Yakomeje agira ati “Umukino utazaba woroshye kuko Rayon Sport twabonye ari ikipe nziza ifite ubushake bwo gukina,ikipe nkuru yaduteje ibibazo mu mukino ubanza.
Ariko tuzagerageza kureba uko twakigobotora mu ngorane yazaduteza ku buryo twakomeza mu kindi cyiciro.”
Uyu mutoza yakomeje abwira Kigali Today ko ikibuga cya Stade Amahoro bazakiniraho ari kimwe mu bizabagora aho yavuze ko ari ikibuga batazi neza kandi ngo nta n’umwanya uhagije bazabona wo kukitoreza ho.
Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Onze Createurs, iziyongera ku zindi 15 zitwaye neza muri iyi mikino uko ari 16, nazo ziyongere ku zindi 16 zasezerewe mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo(Caf Champions League).
Aya makipe 16 azahura hagati yayo, azarokoka akaba ariyo azashyirwa mu matsinda 4 yo guhatanira igikombe.
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
rayonTuzatsinda onze createur ikigali.
Rayon tuyirinyuma dufite amahirwe doreko mali ya hagaritswe na fifa mu mikino ya caf tuzabikora.
ikipe yacu tuyiri inyuma ,100% abavuga nibivugire , ibyabo biracika babona !!! ngo barafasha abandi, uy’umwaka bashyire agapira hasi. batazagayika imbere y’amahanga. oh Rayon Turi imbere
Rayon yacu tuyiri inyuma kandi izabikora: 3-1
tubali inyuma kandi Rayon ntibatere ubwoba.ndabasabye mubankubitire yamashoti yanyu ,ahasigaye murebe ukuntu mutahana muli Mali intsinzi
muratsinda Rayon 2/1
Turaje tubabaze onze creatr nabafana bayo bose nabandi bayiyunzeho bose turashira mwigura duhondere hamwe rayon 3/1
tubali inyuma kandi Rayon ntibatere ubwoba.ndabasabye mubankubitire yamashoti yanyu ,ahasigaye murebe ukuntu mutahana muli Mali intsinzi
muratsinda Rayon 2/1
Ioooooohhhhh, iioooooohhh ,iiiooohhhhhh, nimwirukane umuvugizi muvane ibyaho