Degaule mu baziyamamariza kuyobora FERWAFA

Akanama gashinzwe gutegura amatora y’abiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kemeje ko Nzamwita Vincent Degaule azongera kwiyamamariza uyu mwanya.

Nzamwita Vincent Degaule na Rwemarika Felicitee bemerewe kuzahatanira umwanya wo kuyobora FERWAFA
Nzamwita Vincent Degaule na Rwemarika Felicitee bemerewe kuzahatanira umwanya wo kuyobora FERWAFA

Uwo muyobozi warusanzwe kuri uyu mwanya, azahatana na Rwemalika Felicitée mu matora ateganijwe ku wa 29 Ukuboza 2017.

Rurangirwa Louis wahoze ari umusifuzi na we yifuzaga guhatanira uyu mwanya, ariko akanama gategura amatora ntikamwemereye kuba umwe mu bakandida kubera bimwe mu byangombwa atatanze.

Kalisa Adolphe Camarade ukuriye ako kanama yagize ati" Nzamwita Vincent De Gaule na Rwemalika Felicitée ni bo twasanze bujuje ibisabwa tubemerera kwiyamamaza. Rurangirwa Louis Ntiyabyujuje kuko hari ibyo yasabwaga atabashije kuzana.".

Rurangirwa Louis ngo umuryango aturukamo w’abasifuzi RAF ntiwamuhaye ibaruwa imwemerera kwiyamamaza, kandi ngo umwirondoro we na wo ntiyawutanze, ndetse na fotokopi y’indangamuntu cyangwa pasiporo nabyo ntiyabizanye.

Rurangirwa Louis ntiyemerewe kuko atujuje ibyangombwa
Rurangirwa Louis ntiyemerewe kuko atujuje ibyangombwa

Bimwe mu byasabwaga mu gutanga kandidatire harimo kuba uwiyamamaza ari Umunyarwanda, kuba yarakiniye ikipe y’igihugu cyangwa yarayitoje. Agomba kuba kandi afite imyaka 28 ariko atarengeje imyaka 70.

Hiyongeraho kuba uwiyamamaza ari inyangamugayo, afite nibura amashuri atandatu yisumbuye, avuga nibura indimi ebyiri zemewe mu Rwanda, atarafunzwe amezi atandatu kandi atarigeze ahagarikwa na FERWAFA, CAF cyangwa FIFA.

Uwiyamamariza kuyobora FERWAFA kandi agomba kuba nibura yaragaragaye mu nzego z’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka ibiri, mu myaka itanu ishize no kuba agamije inyungu z’umupira w’amaguru.

Kalisa Adolphe ukuriye akanama gategura amatora y'Umuyobozi wa FERWAFA
Kalisa Adolphe ukuriye akanama gategura amatora y’Umuyobozi wa FERWAFA

Ayo matora agiye kuba nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) muri Kamena 2017 ryari ryahagaritse amatora ya FERWAFA, rigasaba ko hagira ibihindurwa mu mitegurire y’amatora yari agiye kuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

De gaule watubabariye koko nawe basi ijwi ryawe ukariha Mama wabana ko ibyawe byanze kd baravuga ngo" IYO BYANZE USIGAHO"

Mu2wale Assous Muslim yanditse ku itariki ya: 12-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka