Nzamwita mu ihurizo rikomeye ryo kongera kuyobora Ferwafa

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA Nzamwita aratangaza ko mu kwezi kumwe ari bwo azatangaza niba aziyamamariza manda ya kabiri yo kuyobora FERWAFA .

Ibi Nzamwita Vincent de Gaulle yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’inama y’inteko rusange ya FERWAFA yaberaga i Rubavu , aho hemejwe ko amatora ya FERWAFA azaba mu mpera z’icyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Nzeli uyu mwaka aho kuba muri Mutarama nk’uko byari bisanzwe, aho yatangaje ko abona ari mu nyungu za Federasiyo.

Aracyatekereza niba azongera kwiyamamaza ...
Aracyatekereza niba azongera kwiyamamaza ...

Yagize ati: ’’Ni ukugira ngo umuyobozi mushya ajye abona ukwezi ko gutegura shampiyona bikaba byiza ko azajya aza yiteguriye kuva batorwa, kuko ubusanzwe bigorana kwinjira muri Ferwafa ugasanga shampiyona igezemo hagati nyamara umuyobozi yakabaye ari we witegurira shampiyona y’uwo mwaka.’’

Yakomeje agira ati:’’ Niba hari ababyemerewe ubu batangire kwiyamamaza, ubu yatangiye nta muntu ufitemo inyungu kuruta undi, kwiyamamaza biroroshye amatora azajya kugera n’uzenguruka intara zose z’u Rwanda yarazihetuye’’

Kwemererwa kwiyamamaza ugomba kuba amaze imyaka 3 mu buyobozi bw’ikipe, imbogamizi kuri bamwe?

Iyi nteko rusange kandi yongeye kwemeza ko umuntu uzajya ushaka kwiyamamaza agomba kuba amaze byibuze imyaka 3 mu buyobozi bw’ikipe, Nzamwita akavuga ko ibi bizajya bituma abantu baza muri FERWAFA bazi ibibazo biri mu makipe.

’’Icyo tudashaka ni uko umuntu aza afite ibaruwa ngo nanyuze muri Pepiniere ukaza kuyobora utarigeze unyura mu buyobozi bw’ikipe, bizagaragazwa na Sitati y’ikipe, Ntabwo uzaza ubeshya ngo uba muri Jeunesse Nouvelle utari kuri Stati, ntidushaka ka kajagari ko kuva i Burayi ngo uraje ugiye kuyobora, turashaka ko umuntu ajyamo azi ibibazo amakipe ahura na byo’’

Abajijwe niba we aziyamamaza, yasubije ko azatanga igisubizo mu kwezi kumwe.

’’Ntabwo navuze ko nzareba abanyamuryango si cyo cyanzanye i Gisenyi nzagenda numva umwuka, ninumva utameze neza ….Ariko mu kwezi kumwe mwabimbaza nzabibabwira”

Yatakarijwe icyizere, arasabirwa na benshi kwegura

Imwe mu nkuru yagarutsweho muri uku kwezi ishobora gutuma atakarizwa icyizere ni iy’ijambo yavuze ku bahoze bakinira Amavubi , yavuze ko ku bwe u Rwanda rwagiye muri CAN 2004 rukoresha abanyamahanga.

Nzamwita yagize ati: ’’Mbere ntabwo twakoreshaga Abanyarwanda, ikipe y’igihugu yabaga yuzuyemo abanyamahanga, turakora kugira ngo ntibizasubire, Nkanjye ku bwanjye ntabwo u Rwanda rwagiye muri CAN kuko abayikinnye n’abaruhaye itike bari abanyamahanga’’

Abahoze bakinira Amavubi bamwe ntibishimiye imiyoborere ya Nzamwita Vincent de Gaulle
Abahoze bakinira Amavubi bamwe ntibishimiye imiyoborere ya Nzamwita Vincent de Gaulle

Ibi byababaje abakinnyi bakinnye iyo CAN barimo Ndikumana Hamadi Katauti , Karekezi Olivier na Desire Mbonabucya wari Kapiteni w’Ikipe yagiye muri CAN 2004, nyuma yo kubona ko byafashe intera ikomeye yahisemo kwigarura, asaba imbabazi ababyumvishe, avuga ko byatewe n’uko atazi Ikinyarwanda neza.

Ibindi byatumye agenda atakarizwa icyizere harimo guterwa mpaga kw’Amavubi no kwamburwa ubwenegihugu kuri bamwe mu bakinnyi byaje nyuma y’aho u Rwanda rwasezerewe na Congo Brazaville, ruzira gukinisha umukinnyi Agiti Teddy Etekiama wakiniraga kuri aya mazina mu mikino nyafurika muri AS Vita Club yo muri Kongo, akanakinira ku izina rya Birori Dady mu Mavubi nk’uko byemejwe na CAF mu myanzuro yashyizwe ahagararagara ku itariki ya 11 Kanama 2014.

Amakuru yaje kujya ahagaragara avuga ko Nzamwita yasabye gukinisha uyu mukinnyi nyamara Stephen Constantine wari umutoza mukuru yari yabyanze kuko yabonaga ko ashobora gutuma ikipe ye isezererwa, kubera iki kibazo, ku itariki ya 26 Nzeli 2014, FERWAFA yagaragaje ko hari abakinnyi bakinaga ku byangombwa by’Abanyarwanda kandi ari abanyamahanga.

Aba barimo n’abakiniye ikipe y’igihugu igihe kirekire bagizwe abanyamahanga nka Otema Peter, Meddy Kagere, Cyiza Hussein, Ndikumana Hamadi Katauti, Saidi Abedi n’abandi, ibi bamwe mu bakunzi ba ruhago n’ubu bavuga ko bidakwiye ko abambaye umwambaro w’igihugu bafatwa muri ubwo buryo.

Saidi Abedi Makasi watsindiye Amavubi igitego muri CAN 2004 ubwo bakinana na DR Congo, ubu ntakibarwa nk'Umunyarwanda
Saidi Abedi Makasi watsindiye Amavubi igitego muri CAN 2004 ubwo bakinana na DR Congo, ubu ntakibarwa nk’Umunyarwanda

Ikindi cyatumye atakarizwa icyizere ni ukunanirwa kurandura ikibazo cy’amarozi muri ruhago y’u Rwanda.

U Rwanda rwagize isura mbi imbere y’amahanga ,ibinyamakuru bikomeye ku isi nka (Daily Mail, The Sun, L’Equipe,...) byanditse inkuru ku kibazo cy’uburozi bwavuzwe ku mukino wa Mukura na Rayon Sports wabaye ku itariki 21 Ukuboza 2016 kuri Stade Huye.

Ikindi cyatumye atakarizwa icyizere n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda harimo kwivuguruza ku mukino wagombaga guhuza Rayon Sports na APR FC ku itariki ya 23 Werurwe 2014, bwa mbere hatangajwe ko umukino wimuwe, nyuma y’iminsi mike umukino urongera usubizwaho ndetse unabera kuri Stade ya Kigali, bitewe n’uko Stade Amahoro yagomabaga kwakira uyu mukino yarimo gusanwa aha NZAMWITA yavuze ko gusubika uyu mukino byatewe n’uko batari bizeye umutekano kuri Stade ya Kigali itarenza abantu ibihumbi 7, ariko Police y’u Rwanda ibabwira ko nta kibazo ifite cyo kuwucunga kuko inawucunga hanze nko muri Haiti n’ahandi yitabazwa.

Mu matora ateganijwe kuba muri Nzeli uyu mwaka, Nzamwita Vincent de Gaulle nk’uko bimaze iminsi bivugwa ashobora kuzaba ahanganye na Murenzi Abdallah wahoze ayobora Rayon Sports yegukana igikombe cya shampiyona 2013.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

kbs kurikije amabara ya Nzamwite DE rwose ntaziyamamaze kbs

Hamadi yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Nyakubahwa Muyobozi de GAULE biratangaje kumva ko ugitekereza ko gahunda y’urwego rw’ubuyobozi byaba byiza ari umuyobozi mukuru w’urwo rwego uyishyiriyeho aho uvuga ngo wumva Prezida wa Federation ariwe washyiraho ingengabihe!!!iyo ni imyumvire y’abanyagitugu badaha agaciro comite ziyoboye urwego runaka ahubwo bashyira imbere ibitekerezo byabo byaba bizima, byaba bipfuye. ibyo akiza akabikiza ibyo yica akabyica abo bayoborana barebera. ngicyo igitera abayobozi guhora bahuzagurika. Uzasome neza inshingano za pezida wa Federation.

mutembe yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

Rwose nkurikije amakosa ya Nzamwita ndamwinginze ntazongere gutanga candidature yo kuyobora FERWAFA.gusa biravugwa ko mu mwiherero wabereye i Rubavu affaire yayirangije ko abawugiyemo yabaye nk’ubaha akantu kazatuma bamufasha gutorwa.

Claude yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

Nyakubahwa De Gaulle dukunda nakugira inama yo kudahirahira utanga kandidature yawe kuko uzaba ukoze amahano cyane muri ubu buryo

1 Uzaba wishyize mu bibazo byinshi ni inzigo nyinshi kuko uranzwe cyane bihagije abaturarwanda ntibagukunze kandi ntibagufata nku umunyarwanda bagufata nku umukongomani

2 Uramutse utowe byahita bigaragara ko koko afande runaka akwicaje ku ubuyobozi ugatuma rubanda rutangira kumwota kandi rubanda rumukunze cyane ubwo urumva ko watangira kuzana agatotsi kuko nu ubundi bizwi ko ari we ugushingiye igiti nkaba nakugira inama yo kutangiza izina rye ni igitinyiro afite ugumya kubiba urwango mu banyarwanda nu ubundi udakunzwe

3 Utazishuka ko abo bayobozi ba amakipe batora kuba bagukunze nta kindi baguca uretse ariya mafaranga ubaha 250,000 Frw ya buri nama uko bayitabiriye ni ibindi ugenda ubaha nawe utayobewe mu byukuri wanzwe bimwe birenze urugero

Ku bwibyo mvuze haruguru nkaba narangiza nkugira inama yo kurekura Ferwafa sibyo byonyine wakora washaka ibindi ukazibukira ukareka amaraso mashya akinjiramo kuko uzaba urebye kure kabone niyo haba hari izindi ngufu wishingikirije rubanda ntirugukunze ujye ubizirikana

Kayihura Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

nzamwita ubishatse rwose watureka twe akunźi baruhago tukongera tukishima ,vaho rwose,

martin yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

Uwo mugabo Nzamwita bigaragara KO ntacyo ashoboye ibyaba byiza rwose yakwiruhukira akareba uko abandi bayobora. Naho ubundi ihuzagurika rye ntaho ryatugeza.

srabucya yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

nkunda umupira wa amaguru cyane cyane mu gihugu cyanjye u Rwanda.
ikifuzo cyanjye maze kubona amakosa ya nzamwita akinisha Birori daddy ngo ingaruka azazirengera ndetse nubitangaje wari Team manager bikamuvaniramo kwirukandwa u Rwanda siruge muri CAN, ikiyongereyeho kuba harabayeho amanyanga muri Hotel ya FERWafa yatewemo inkunga na FIFA hamwe na leta yacu. icyanguma agatinyuka gushyira kukarubanda ko U Rwanda rutigeze rugera mu gikombe cya Africa nasanze akenewe kwigishwa indanga gaciro za Kinyarwanda. musabye ko naba arangije mandat yemerewe kuyobora atagerageza kwiyamamaza.

mugabo yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka