Nyuma y’imyaka 12, Ubufaransa busubiye ku mukino wa nyuma

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa itsinze Ububiligi, igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya

Mu mukino wa 1/2 wakinwe kuri uyu wa kabiri, ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yatsinze Ububirigi igitego 1-0.

Ni igitego cyatsinzwe na Samuel Umtiti mu gice cya kabiri, ku mupira wari uturutse muri Koruneri awutsinda neza n’umutwe.

Igitego cya Samuel Umtiti cyagejeje Ubufaransa ku mukino wa nyuma
Igitego cya Samuel Umtiti cyagejeje Ubufaransa ku mukino wa nyuma

Gutsinda uyu mukino, byatumye Abafaransa bahita bagera ku mukino wa nyuma, aho bategereje ikipe izarokoka hagati ya Croatia n’Ubwongereza.

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma mu mwaka wa 2006 itsindwa n’Ubutaliyani ku mukino wa nyuma, ikaba iheruka gutwara iki gikombe mu mwaka wa 1998, aho yegukanye iki gikombe itsinze Brazil ibitego 3-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ubufaransa buragitwara pe ariko se ubi mwari mubizi igihugu kinini ku isi ni uburusiya igito ni Vatican igifite abaturage benshi ni ubushinwa hanyuma ikitagira umutoza ni u Rwanda ku isi.hhhhhhhhhhhhhh

NYABYENDA FELIX yanditse ku itariki ya: 11-07-2018  →  Musubize

UBUFARANSA BUZATWARA ICY’ISI PE!BUTSINZE UBUBIRIGI?UMTITI OYEEE.

Alexandre yanditse ku itariki ya: 11-07-2018  →  Musubize

barabikwiye rwose nicyabo

nzaramba yanditse ku itariki ya: 10-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka