Nyuma y’ibitego bibiri bya Rayon Sports ku busa bwa APR FC umukino urasubitswe kubera ibura ry’umuriro

Umukino wahuzaga Rayons Sport na APR FC, waberaga kuri Stade ya Rubavu, bahatanira igikombe gisumba ibindi kizwi nka Super Cup, urasubitswe kubera ibura ry’umuriro kuri iyi stade.

Uyu mukino usubitswe nyuma y’iminota mike y’igice cya kabiri, aho Rayons Sport yari yamaze gutsinda APR FC ibitego bibiri, kimwe cyatsinzwe na Rutahizamu wayo Ismaila Diarra, icya kabiri gitsindwa na Kwizera Pierrot.

Ikipe ya APR Fc yari yabanje mu kibuga
Ikipe ya APR Fc yari yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Uyu mukino wanatangiye utinze kubera ikibazo cy’umuriro wabuze umwanya munini bigakerereza itangira ry’umukino, ubusanzwe wagombaga gutangira i saa kumi n’ebyiri zuzuye z’umugoroba.

Uyu mukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi, aho wabonaga ko buri kipe ishaka gutungura ngenzi yayo ikayitsinda hakiri kare, ariko ba myugariro bo ku mpande zombi bagenda babasha kurinda neza izamu ryabo.

Ku munota wa 34 w’umukino, rutahizamu wa Rayons Sport Ismaila Diarra yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sport, ku mupira muremure yari ahinduriwe na Kwizera Pierrot, atsinda igitego ku ishoti rikomeye ry’imoso adahagaritse .

Ismaila Diarra watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports
Ismaila Diarra watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports

Nyuma y’igitego cya mbere cya Rayons Sport umukino wakomezanyije imbaraga ku ruhande rw’abakinnyi ba APR FC bifuza kwishyura igitego batsinzwe, ariko ku munota wa 38 nibwo Nshimiyimana Imran wa APR FC yaje gukubita umutwe Manzi Thierry wa Rayons Sport ahita ahabwa ikarita itukura, asohoka mu kibuga, APR isigara ikina ari abakinnyi 10.

Rugwiro Herve na bagenzi be bibaza uko Ismaila Diarra abaciye mu rihumye akabatsinda igitego
Rugwiro Herve na bagenzi be bibaza uko Ismaila Diarra abaciye mu rihumye akabatsinda igitego

Iminota 45 y’igice cya mbere isoje ari kimwe cya Rayons Sport ku busa bwa APR FC hongerwaho iminota ine, kugira ngo igice cya mbere kirangire.

Ku munota wa gatatu w’inyongera umuriro wongeye kubura kuri Stade ya Rubavu umara iminota 18, ariko waje kugaruka umukino urakomeza igice cya mbere cy’umukino gisoza gutyo.

Mu minota ya mbere y’igice cya Kabiri, Rayons Sport yakomeje kurusha APR FC, maze ku mupira mwiza Rutanga Eric yahaye Kwizera Pierot, Ntiyazuyaza ahita ashyiramo igitego cya Kabiri cya Rayons Sport, yongera ahagurutsa abafana ba Rayons Sport bitabiriye uyu mukino ku bwinshi.

Nyuma gato y’iki gitego umuriro wongeye kubura muri Stade ya Rubavu , ntiwagaruka, kugeza aho abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA hamwe n’abayobozi b’amakipe yombi bakoranye inama bakemeranya ko umukino usubikwa, hakazatangazwa ikizakurikira nyuma y’inama izahuza komite itegura iki gikombe gisumba ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 30 )

nukuri sinitaye ko APR FC yatsinzwe ibyo bintu birababaje kubana bareyo sport mwihangane kand abafana ba APR FC imana iturwane umukino uzabizwe azero murote imana

Dusabirema martin yanditse ku itariki ya: 23-09-2017  →  Musubize

Nibyorwose abayobozi babyigeho bakurikize amategeko ntihagire icyipe iharenganira.murakoze

siborurema jean deDieu yanditse ku itariki ya: 23-09-2017  →  Musubize

rwose abahawe isoko ryo gutegura uriya mukino bazabibazwe kuko bahaye isura mbi igihugu cyacu twababaye.

Hakizimana Augustin yanditse ku itariki ya: 23-09-2017  →  Musubize

Abayobozi ba FERWAFA nibabe abagabo bahite begura

Leon yanditse ku itariki ya: 23-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka