Umurenge wa Busanze watwaye igikombe mu cyiciro cy’abagore,nyuma yo kunganya ubusa ku husa n’umurenge wa Ruramba hakotabazwa penalities maze Busanze itsinda 5 kiri 4 za Ruramba
Naho mu bagabo, Umurenge wa Kibeho watwaye igikombe nyuma yo gutsinda uwa Cyahinda ibitego 3 kuri 1.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu Antoine Bisizi wasoje aya marushanwa ku rwego rw’akarere yashimiye aanabasabye kurushaho kwitabira siporomakipe yose yitabiriye iyi kikino.
Yavuze ko muri iyi mikino haboneka n’umwanya wo kuganira ku miyoborere myiza ndetse anasaba abaturage muri rusange kwita ku isuku,gutanga imisanzu ya mituweri ku gihe, anabasaba kurushaho kwitabira siporo.
Amakipe yabaye aya mbere yahembwe ibikombe biherekejwe n’amafaranga ibihumbi 100 by’amanyarwanda buri imwe.
Amakipe ya kabiri yo akaba yahembwe amafaranga ibihumbi 70 kuri buri inwe.
Uretse imikino yo gusoza irushanwa Umurenge Kagame cup kandi hanabaye amarushanwa yo gusihanwa ku maguru,aho ababaye aba mbere mu hyiciro binyuranye nabo bagiye bahabwa ibihembo binyuranye biherekejwe n’imidari.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|