Ntawe tuzarenganya nitudatsinda Ethiopia -Antoine Hey

Umutoza Antoine Hey arizeza ko Amavubi azasezerera Ethiopia n’ubwo atabonye umwanya wo gukina umukino wa gicuti wo kwitegura.

Umutoza w'Amavubi (ibumoso) mu kiganiro n'abanyamukuru
Umutoza w’Amavubi (ibumoso) mu kiganiro n’abanyamukuru

Yabitangajie mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 02 Ugushyingo 2017.

U Rwanda na Ethiopia bazakina umukino wa kamarampaka ubanza ku itariki ya 05 Ugushyingo 2017 i Addis Abeba, umukino wo kwishyura wo uteganijwe kubera i Kigali ku itariki ya 12 Ugushyingo 2017. Izatsinda izahita yerekeza mu mikino ya CHAN.

Umutoza w’amavubi avuga ko bizeye intsinzi n’ubwo batashoboye gukina umukino wa gicuti.

Agira ati “Abakinnyi bose bameze neza, turishimira aya mahirwe ya kabiri tubonye nyuma yo gusezererwa na Uganda. Tuzagerageza ibishoboka byose twitware neza. Gutsinda Ethiopia biri mu maboko yacu ntawe tuzarenganya nitwinanirwa.”

Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Ndayishimiye Eric Bakame yavuze ko n’ubwo nta gihe kinini babonye cyo kwitegura bitazabagora kuko bamaze iminsi bakina imikino ya shampiyona.

Bakame yakomeje avuga ko bafite inyota yo gusubira muri CHAN,yizeza Abanyarwanda ko bazitwara neza.

Hari amakuru yavugaga ko umutoza w’Amavubi yataye akazi nta ruhushya afite. We yavuze ko habayeho kumva amakuru nabi.

Ahamya ko nyuma yo kubona ko nta mikino ya gicuti ihari yahisemo gukomereza akazi hanze kuko mu masezerano ye hatavugwamo ko agomba gukorera mu Rwanda gusa.

Abajijwe ibijyanye n’akazi yakoraga yavuze ko yari yagiye mu bikorwa byo gutsura umubano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

amavubi yacu 2 azabikora na bahanga

nzamwita yanditse ku itariki ya: 4-11-2017  →  Musubize

Selection yabakinyi igaragaramo revange ya mashami kuri apr. Nifurije ethiopia guhana gasenyi fc yihanukiriye . Amavubi yo tuzongera tuyabone ntakibazo igihe nikigera. time will give the right answer.

Karekezi yanditse ku itariki ya: 3-11-2017  →  Musubize

Tuzatsinda 2 kurikimwe amavubiyacu azabikora ntakabuza nijado kugisenyi

Bikorimana Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 2-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka