Nshuti Savio ngo akumbuye abafana batarimo aba AS Kigali

Nshuti Dominique Savio umaze igihe mu mvune yo gukuka ukuboko yatangaje byinshi bimwerekeyeho birimo kuba akumbuye abafana ku kibuga muri shampiyona.

Nshuti Savio ahamya ko akumbuye abafana ku kibuga
Nshuti Savio ahamya ko akumbuye abafana ku kibuga

Ubwo umunyamakuru wa KT Sports, ikiganiro cya KT Radio, yasuraga uwo mukinnyi uri gukora imyitozo ku giti cye nyuma yo kubagwa ukuboko, yavuze ko abafana akumbuye atari ab’ikipe ya AS Kigali akinira.

Agira ati “Mbere na mbere nkumbuye gukina kuko urumva niko kazi nkora. Abafana nabo ndabakumbura n’ubwo ikipe yacu nagiyemo itagira abafana, gusa ntabwo binsha intege."

Akomeza agira ati “Burya abantu bazi umupira bafana impano ntabwo bafana iby’amakipe ndumva rero nkumbuye kongera gukina imbere y’abafana muri shampiyona.”

Akomeza avuga ko afite inyota yo gutsinda ibitego. Ahamya ko azagaruka afite ingamba nshya zo gutsinda ibitego kurusha guha imipira bagenzi be.

Uyu mukinnyi avuga ko akurikije uko yumva ameze azagaruka mu kibuga atangirana na Shampiyona izasubukurwa mu mpera z’Ukuboza 2017, nyuma ya CECAFA.

Ati “Gukina igikombe cya CHAN ubu navuga ko ari 50 kuri 50. Mvugana n’umutoza Antoine Hey akohereza abaganga bakaza kureba uko merewe, bakambwira ko birimo kuza ariko bizaterwa nuko nzaba meze mbere yo kwerecyeza muri CHAN.”

Nshuti Savio avuga ko hari ikipe yo muri Lithuania imwifuza
Nshuti Savio avuga ko hari ikipe yo muri Lithuania imwifuza

Muri icyo kiganiro Savio yanahishuye ko hari amakipe yo hanze yamwifuje n’ubu bakivugana ariko atatangaza ayo ariyo.

Ati “Ikipe imwe yo mu gihugu cya Lituania niyo twari dufitanye gahunda ibintu birimo kujya ku murongo bansaba ko nazajya kubagirwayo ariko ntibyakunda.”

Akomeza agira ati “Nyuma yo kubagwa ukuboko ntegereje ko twasubukura ibiganiro ninabwo nzabatangariza iyo kipe iyo ariyo.”

Nubwo aterura neza ngo avuge iyo kipe, avuga ko isanzwe ikina mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Lituania giherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’Uburayi.

Ukuboko kwa Nshuti Savio Dominique kwacomotsemo ubwo yari arimo gukinira AS Kigali
Ukuboko kwa Nshuti Savio Dominique kwacomotsemo ubwo yari arimo gukinira AS Kigali

Nshuti Savio yakomeje yihanganisha ikipe ya Rayon Sports yabuze umutoza wungirije Ndikumana Hamadi Katawuti uherutse kwitaba Imana azize urupfu rutunguranye.

Savio avuga ko agitekereza ku mutima Rayon Sports kuko ariyo yamuzamuye, igatuma amenyekana ariko ngo kuri ubu afite intego zo gufasha ikipe ye nshya ariyo AS Kigali.

Nshuti Savio yaherukaga kugaragara muri shampiyona mu matariki ya mbere y’Ukwakira ku mukino ikipe ya AS Kigali yanganyaga igitego 1-1 na Rayon Sports.

Uyu mukinnyi yagiye muri AS Kigali atanzweho Miliyoni 16RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

nifuzako saxvo akize yagaruka muri rayon

teophano niyomugabo yanditse ku itariki ya: 1-12-2017  →  Musubize

nifuzako Savio kazakinira APR igihe hanze byaba bidakunze

Nshimiyimana Norbert yanditse ku itariki ya: 30-11-2017  →  Musubize

ariko umukinnyi bita Bona asigayakina muyihe kipe?gusa nifuzako Savio yakira akagaruka bikazamuha amahirwe yokwerekeza hanze.

Nshimiyimana Norbert yanditse ku itariki ya: 30-11-2017  →  Musubize

Uyu murayon nako uyu munyamakuru arasekeje niba bandi maitre yita kwakundi

Musinga yanditse ku itariki ya: 29-11-2017  →  Musubize

uyumunyamakuru ni umufana kbsa
abafana benshi n’abake bose si abafana
erura wandike uko ubitekereza arko were
kubyitirira savio

marcel nyikundiyukuri yanditse ku itariki ya: 29-11-2017  →  Musubize

ARIKO HARI IKINTU NIBAZA KU BANYAMAKURU PE,UBU IYI NKURU YA SAVIO NIHE AVUGA KO ADAKENEYE KUBONA ABAFANA BA AS KIGALI KOKO,KO MUBA MUSHAKA GUTERANYA ABANTU?MUJYE MWANDIKA INKURU NEZA MUREKE GUSHAKA TITLE ZIKABYA UMUNTU YASOMA NTABONE IBIVUGWA MURI IYO TITLE.MURAKOZE NAHO UWO MUVANDIMWE ARWARE UBUKIRA

TETA UWASE yanditse ku itariki ya: 29-11-2017  →  Musubize

Kuvuga ko akumbuye abatari aba AS kigali, bashakaga kuvuga ko bo nibura bo ababona aho AS Kigali yitoreza. yashakaga kuvuga rero ko akumbuye kugaruka mukibuga akabona naba adiviriseri.

Alias Katzo yanditse ku itariki ya: 1-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka