Niyonzima Olivier Sefu yongereye amasezerano muri Rayon Sports

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports uzwi nka Sefu yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports.

Niyonzima Olivier Sefu, ubwo yerekanwaga mu mwaka wa 2015, ubu yongereye amasezerano
Niyonzima Olivier Sefu, ubwo yerekanwaga mu mwaka wa 2015, ubu yongereye amasezerano

Nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri Rayon Sports avuye mu Isonga,amasezerano ye akaba yagombaga kurangirana n’uyu mwaka w’imikino, Niyonzima Olivier Sefu arangije Shampiyona y’uyu mwaka amaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’indi myaka ibiri agomba kugeza mu mwaka wa 2019.

Sefu, umwe mu nkingi za mwamba muri Rayon Sports
Sefu, umwe mu nkingi za mwamba muri Rayon Sports

Sefu asinyiye yongereye amasezerano muri Rayon Sports nyuma ya Mugisha Françoia Master, Nova Bayama na Muhire Kevin bamaze kongera amasezerano mu minsi ishize, mu gihe Mugheni Fabrice nawe bivugwa ko biri mu nzira zo kurangira.

Rayon sports nyuma yo gutsinda Kiyovu irangije Shampiona ku mwanya wa mbere n'amanota 73
Rayon sports nyuma yo gutsinda Kiyovu irangije Shampiona ku mwanya wa mbere n’amanota 73

Ikipe ya Rayon Sports isoje Shampiona ku mwanya wa mbere n’amanota 73, ikaba yakurikiwe na Police ku mwanya wa kabiri n’amanota 61, mu gihe APR Fc iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 57

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

wowe Claude abarozi nibande kari Apr yaroze amakipe yose none ikaba igeze aho iroga n umutoza wayo ahubwo uno mwana arambabaje muraje mumuroge kbsa.

ami du sport yanditse ku itariki ya: 19-06-2017  →  Musubize

Ese kugenda kwa savio na iranzi waje uyu mwana ntiyimanitse ngo azakinishwa inyuma yumwataka dutegereze.piorrt bigezehe?

martin vincent yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

Ibiganiro na Xavio bigeze he,ko tukimukenete nk,umukinnyi ukora byinshi kandi byiza. Gikundiro champion oyee

Venant yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

Ooh!Gikundiro komerezaho tuzakugwa inyuma

Igiraneza Moise yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

twishimiye kongererwa amasezerano yabamwe muribo ariko c koko xavion yaba yaragiye cyangwa turamugumana ?

claude yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

SAVIO YARAGIYE NYINE YANZE GUKOMEZA GUKINIRA IKIPE Y ABAROZI.

RUTO yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

Turagushimye kandi turagukunda muhungu wacu SEFU byukuri urumukinyi mwiza cyane dukunda kandi nabayobozi bakomerezaho baturebere igikwiye peeeeeeeee

schadrack yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

Gusa intsinzi ya reyon hano centrefrique turayishimiye mugume muduhe amakuru ya transfer

Martin vincent yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

Gusa intsinzi ya reyon hano centrefrique turayishimiye mugume muduhe amakuru ya transfer

Martin vincent yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

Ni byiza ko bakomeza kongerera aba basore amasrzerano.

engulfjhf yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka