Ni nde utangazwa nk’umutoza w’Amavubi kuri uyu wa mbere?

Kuri uyu wa mbere Tariki 27 Gashyantare 2017, harakorwa ikizami cya nyuma ku batoza batatu bashakwamo uzatoza Amavubi, nyuma hakazahita hatangazwa uwatsinze

Nyuma y’aho abatoza 52 bari banditse basaba gutoza Amavubi, hakaza kongera gukorwa ijonjora hagasigaramo abatoza umunani, kugeza ubu, abatoza batatu ni bo biteguye kwerekeza i Kigali gukora ikizamini cya Interview.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent de Gaulle, aba batoza bose biteguye kuba bari i Kigali kuri uyu wa mbere, aho biteganyijwe ko uzahiga abandi azahita atangazwa akanatangira akazi.

Ati "Ku wa mbere uzabasha kuhagera afite amahirwe, utazahagaragara ubwo nta kindi, nitumara kubaha ikizami ku wa mbere hazahita hatangazwa uwatsinze, biramutse bitinze byaba, ku wa kabiri"

"Ntabwo tuje gushaka umutoza utujyana mu gikombe cy’isi ako kanya, ntitwakwifuza umutoza nk’uwa Maroc kuko tugomba kugendera ku mikoro ahari, ubu ciyo dushaka ni ukubaka ikipe y’igihugu, nk’umutoza witwa Leekens watozaga Algeria afite amateka, ariko yaducaga amafaranga menshi" Nzamwita Vincent de Gaulle aganira n’itangazamakuru

Abatoza batatu bazaba bahatana ni Antoine Hey ukomoka mu Budage, Jose Rui Lopes Aguas ukomoka muri Portugal na Raoul Savoy ukomoka mu Busuwisi.

Ibigwi by’aba batoza basigaye

1. Antoine Hey (Germany)

Ni umutoza w’imyaka ukomoka mu Budage, akaba yarakinnye mu makipe nka Fortuna Düsseldorf, FC Schalke 04, Birmingham City ndetse aza no gutoza, amakipe y’ibihugu arimo Lesotho, Gambia, Liberia ndetse na Kenya.

Antoine Hey wahabwaga amahirwe yo kwegukana uyu mwanya
Antoine Hey wahabwaga amahirwe yo kwegukana uyu mwanya

Uyu mudage mu minsi ishize ni umwe mu bantu bahabwaga amahirwe, ni nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryasinyanaga amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Ubudage, ako mu bufatanye bazagirana hazaba harimo n’amahugurwa y’abatoza.

2. Jose Rui Lopes Aguas (Portugal)

Uyu mutoza ukomoka muri Portugal yabaye rutahizamu ukomeye w’ikipe y’igihugu ya Portugal aho yayikiniye imikino 31 ayitsindira ibitego 10, yanigaragaje cyane mu ikipe ya Benifica na Fc Porto, aho mu myaka 12 yakinnye yatsinze ibitego 120 mu mikino 291.

Umunya-Portugal Jose Rui Lopes Aguas ashobora gutangazwa nk'umutoza w'Amavubi
Umunya-Portugal Jose Rui Lopes Aguas ashobora gutangazwa nk’umutoza w’Amavubi

Uyu mutoza wanakoze amateka yo kujyana ikipe y’igihugu ya Cap Vert mu gikombe cy’Afurika bwa mbere, arahabwa amahirwe menshi yo gutoza Amavubi, ukurikije uko uyu mutoza yakorewe ubusesenguzi mu kiganiro cyahuje umuyobozi wa FERWAFA n’abanyamakuru.

Yagize ati "Muri bariya batatu harimo umunya-Portugal wajyanye Cap Vert muri CAN, hari umutoza wifuza gukorana n’abungiriza be, hari n’ushaka gukorana n’umunyarwanda, ubwo interview yo ku wa mbere ni yo izabitwereka, gusa muri Interview ya mbere, uyu ukomoka muri Portugal yatubwiraga ko azizanira umutoza wungirije, nidusanga uwo umwungirije azi n’akazi ko kongerera ingufu abakinnyi twazamushakira undi munyarwanda bose bagakorana nawe akabigiraho"

3. Raoul Savoy (Switzerland)

 Raoul Savoy udahabwa amahirwe menshi
Raoul Savoy udahabwa amahirwe menshi

Uyu ni umutoza ufite ubwenegihugu bw’Ubusuwisi na Espagne, akaba yaranatoje ikipe y’igihugu ya Republika ya Centrafrica, atoza ndetse kandi n’ikipe ya Gambia kuva mu mwaka wa 2015, gusa uyu mutoza we akaba adahabwa amahirwe menshi nka babiri bo hejuru, gusa bitabujije ko yanatungurana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka