Ndeba ibya APR iby’ayandi makipe simba nshaka no kubimenya-Jimmy Mulisa

Umutoza utoza ikipe ya APR fc Jimmy Mulisa aratangaza ko ashishikazwa no kumenya ibigendanye n’ikipe atoza ataba ashaka kumenya ibibera mu yandi makipe.

APR ikomeje imyiteguro ya Rubavu pre-season tournament iteganyijwe mu mpera z'icyumweru
APR ikomeje imyiteguro ya Rubavu pre-season tournament iteganyijwe mu mpera z’icyumweru

Yabitangaje kuri uyu wa 30 Kanama 2017,ubwo APR yakoraga imyitozo ya nyuma yitegura kwerekeza mu Karere ka Rubavu muri ”Rubavu Pre-season Tournament” irushanwa ryateguwe mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’umukuru w’igihugu aho hazaba harimo amakipe akirikira: Virunga, Kabasha, APR, Etincelles, Marines na As Kigali.

Nshimiyimana Amran na Hakizimana Muhadjiri ni bamwe mu bakinnyi bakuru APR izagenderaho uyu mwaka
Nshimiyimana Amran na Hakizimana Muhadjiri ni bamwe mu bakinnyi bakuru APR izagenderaho uyu mwaka

Mulisa Jimmy yavuze ko iryo rushanwa ari irushanwa rizamufasha kureba ikipe ye mbere yo gutangira shampiyona akaba ariko anavuga ko adashaka kumenya uko ayandi makipe ahagaze.

Yagize ati “Urebye ukuntu umupira umeze ushobora kuba ufite abakinnyi beza udafite ikipe bigapfa, abaguze abakinnyi beza hari igihe byagenda neza njye mba ndeba ibyanjye birebana n’ikipe yanjye iby’ayandi makipe simba nshaka no kubimenya”

Guhura n’abatoza bakinanye ngo bizaryoshya shampiyona

Uwo mutoza Jimmy Mulisa umaze umwaka umwe muri APR yanatangaje ko guhura n’abatoza bakiri bato bakinanye umupira mu gihe kimwe barimo Seninga Innocent wa Police Nshimiyimana Eric wa As Kigali na Karekezi Olivier na Katawuti ba Rayon bizashyushya shampiyona kurusha mbere.

Ati “Ndumva ari byiza hazabamo guhangana cyane, twarakinanye kandi buri wese azaba ashaka kwemeza abantu, bizatuma shampiyona iryoha hari ba Karekezi Olivier, Ndikumana Hammad Katawuti, Nshimiyimana Eric bizaba biryoshye cyane kuko buri wese azaba ashaka gutsinda”

APR FC izaba igizwe n'abakinnyi benshi bakiri bato
APR FC izaba igizwe n’abakinnyi benshi bakiri bato

Mulisa Jimmy yavuze ko ikipe ye igizwe n’abakinnyi 30 barimo abakiri bato bakiri mu igeragezwa, imaze kumenyerana ku buryo ngo imikino ibanziriza shampiyona izarushaho kubatyaza.

Ku bigendanye n’ubusatirizi bwe,aho Rutahizamu avunikiye yari yitezweho byinshi yavuze ko nakira azasanga abandi barimo Twizerimana Onesme, Issa Bigirimana ashima kuba yaramuhesheje igikombe cy’amahoro na Nshuti Innocent, ngo nta kibazo abibonamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

APR guha amahirwe abana yizamuriye ndabiyishimiye.
mbere nayigayaga gusahura andi makipe akamera nkasenyutse.
None uyu mwaka kabisa ndayishimiye gahunda yo gutinyura abana
yirereye. BRAVO APR.

MUJERO yanditse ku itariki ya: 4-09-2017  →  Musubize

jyendabaza?umutoza murisa esenavugako
adashakakumenya ibyayandima ekipe,azamenya,aherahe,ategura,abakinnyi rerouvuzegutyo ukokwabarukwi hararahope noneseurashakako dusebankutwasebye mumwaka,ushize ngahotubwireniba,ariby’ushaka?:tell:0725942339:murakoze

MUnyeshyaka j m v yanditse ku itariki ya: 2-09-2017  →  Musubize

mwiriwe ikifuzo cyajue nukubona ikipe yajye ikora neza mumpande tumezeneza ese iwomwana wambara 25 yavuyehe gusa nabonye abizi mukomerezaho kudushakira inishimisha abafana

iradukunda fabrice yanditse ku itariki ya: 1-09-2017  →  Musubize

Ariko uyu mutoza akwiye kujya avuga ibyo yabanje gutekerezaho neza, kuko akwiye kumenya n’ibyo muyandi ma equipe kugira ngo amenye neza uko ahagaze abe ariho ahera ategura equipe ye cyane ko ariyo azaba ahanganye nayo. Bitabaye ibyo yazatungurwa n’abacyeba.

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 1-09-2017  →  Musubize

APER tubarimyuma nd irwamagana

ni dembaba yanditse ku itariki ya: 1-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka