Muri Mutarama 2018 Isonga Fc iratangirana isura nshya

Ubuyobozi bw’ikipe y’Isonga buratangaza ko n’ubwo bwamaze gufata icyemezo cyo gusezera mu marushanwa ategurwa na FERWAFA bishoboka ko igihe nikigera ikipe izagaruka guhatana.

Ibyo biratangazwa na Muramira Gregoire Perezida w’iyo kipe nyuma y’uko kuri uyu wa 10 Ukwakira 2017 ari ho bafashe icyemezo cyo gusezera mu marushanwa y’icyiciro cya kabiri, ariko akaba avuga ko nibamara gutegura ikipe bakabona ari ngombwa bazagaruka.

Isonga yari yabonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ubu n'icya kabiri ntizagikina
Isonga yari yabonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ubu n’icya kabiri ntizagikina

Ku ikubitiro mu kwezi kwa Kanama 2017, Isonga yari yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere yarasezeye nyuma yo kuvuga ko idafite ubushobozi bwo kugikinamo, binaha Kiyovu amahirwe yo kugarurwa nyamara yari yaramanutse none n’icyiciro cya kabiri yari isigayemo yamaze kugisezera ariko ngo si burundu.

Muramira Gregoire aganira na Kigali Today yagize ati ”Twasezeye mu cyiciro cya kabiri, turashaka kurera kurenza kujya mu marushanwa, kandi duhereye ku bana bakiri bato kandi abana bakiri bato ntiwabashyira mu marushanwa, twatangiye gushaka abari munsi y’imyaka 15 mu kwezi kwa mbere bazajya hamwe.

Abo bana tuzamarana imyaka ine turashaka kubanza kunoza icyo gikorwa cyo kubarera ku buryo ntashobora guhakana ko tuzagaruka mu marushanwa ikigamijwe mbere na mbere ni ukurera abo bana mu ishuri ariko mu gihe kizaza bikenewe nabwo dushobora no kuzagaruka”.

Abakiniraga Isonga nta n’umwe uzasigarana n’ikipe kuko barekuwe.

Ubuyobozi bw’iyi kipe y’Isonga bunatangaza ko mu bakinnyi basaga 30 bakiniraga iyo kipe ndetse bari banamaranye igihe kitari gito, nta mukinnyi n’umwe uzasigaramo dore ko ubuyobozi bwemeza ko bose bazabona amakipe.

Abakinnyi bagera kuri 15 bamaze kwerekeza mu yandi makipe
Abakinnyi bagera kuri 15 bamaze kwerekeza mu yandi makipe

Muramira yagize ati ”Nta mukinnyi n’umwe wadukiniraga tuzasigarana, nabashyize ku isoko hasigaye bake dore ko bamwe bamaze kubatwara kuko mu bakinnyi 30 dusigaranye nka 15 kandi na bo ndizera ko amakipe yo mu cyiciro cya kabiri azahita abatwara.”

Isonga Fc yashinzwe mu mwaka wa 2011 nyuma y’uko abakinaga mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy’isi bari bakubutse muri Mexique aho cyabereye babahurizwa hamwe, iyi kipe yagiye ikina mu cyiciro cya kabiri ndetse n’icya mbere mu bihe bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kuba ijyiye gushaka abana bato ngo ibazamure ark c nikibazo cyamikoro cyatumye bavamwo komutadusnbanuriye neza cg mubwende bwabayobozi? bazajyere muurenge wankanka mukarere ka rusizi hari tara nto murakoze

jonas yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka