Murenzi Abdallah ashobora kuziyamamariza kuyobora FERWAFA

Uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah aratangaza ko Rayon Sport iramutse imutanzeho umukandida wo kwiyamamariza kuyobora Ferwafa atabahakanira

Murenzi Abdallah wavuye ku buyobozi bw’akarere ka Nyanza mu ntangiriro y’umwaka wa 2016 yayoboye ikipe ya Rayon sporst mu mwaka wa 2013, yavuze ko agiriwe icyizere na Rayon ikamutangaho umukandida atahakana ubusabe bw’iyi kipe.

Murenzi Abdallah wayoboraga Rayon Sports ubwo iheruka kwegukana igikombe cya Shampiona
Murenzi Abdallah wayoboraga Rayon Sports ubwo iheruka kwegukana igikombe cya Shampiona

Yabitangaje mu kiganiro kihariye yagiranye na Kigali Today kuwa 04 Mutarama 2017 aho yavuze ko n’ubwo ubu ikimushishikaje ari ubucuruzi bwe no kwita ku muryango we ariko ngo no gutanga umusanzu wo kubaka umupira w’amaguru atabyanga.

Yagize ati ”Ubu ndi mu bucuruzi bwanjye bwite ndetse no kwita ku muryango wanjye ariko sinavuye mu mupira ndafana ikipe yanjye ya Rayon n’ikipe y’igihugu ariko n’ubwo hakiri umwaka ngo amatora abe ikipe ya Rayon intanzeho umukandida sinabyanga.”

”Impamvu ntabyanga ni uko nk’uko mubizi abanyarwanda twatojwe umuco wo gukunda kwitangira abakugiriye icyizere nanjye rero ngiriwe icyizere cyo gutangwaho umukandida na Rayon sinabyanga rwose ariko haracyari kare” Murenzi Abdallah aganira na Kigali Today

Murenzi asanga abayoboye FERWAFA ubu ari abo gushyigikirwa.

Uyu mugabo wayoboye Rayon ikanatwara igikombe muri 2013 avuga ko ubuyobozi bwa FERWAFA buriho ubu bugomba gushyigikirwa kuko hari byinshi byagezweho mu myaka 3 ishize.

Ati “ Ubuyobozi bwa Ferwafa buriho ubu ni ubwo gushimirwa kuko hari byinshi bagezeho igisabwa ku banyarwanda ni ugukomeza kubashyigikira kugirango bakomeze bese imihigo bakarangiza neza igihe cyabo wenda igihe cyazagera abandi bakabasimbura cyangwa bagakomeza“

N'ubwo atari mu buyobozi bwa Rayon Sports, aracyagaragara mu mikino ya Rayon Sports
N’ubwo atari mu buyobozi bwa Rayon Sports, aracyagaragara mu mikino ya Rayon Sports

Ubuyobozi bwa Ferwafa buriho ubu bwatowe tariki ya 05 Mutarama 2014 aho hatowe Nzamwita Vincent de Gaulle ku mwanya wa Perezida,naho Kayiranga Vedaste atorerwa kuba Visi Perezida.

Biteganyijwe ko amatora y’ubuyobozi bushya ashobora kuba mu ntangiriro z’umwaka wa 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka