Mukura yasinyishije Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Burundi

Mukura Victory Sports iratangaza ko yamaze guha amasezerano y’imyaka ibiri Umurundi Gael Duhayindavyi wakinaga muri Vital’o Fc

Ikipe ya Mukura Victory Sports ibarizwa mu Karere ka Huye ikomeje inzira yo kwiyubaka, aho kuri iki gicamunsi yamaze gusinyisha umukinnyi ukomoka i Burundi, ari we Gael Duhayindavyi wari usanzwe akinira Vital’o FC, akaba yari na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abakina imbere mu gihugu.

Gael Duhayindavyi yamaze kuba umutoza wa Mukura
Gael Duhayindavyi yamaze kuba umutoza wa Mukura
Umunyamabanga mukuru wa Mukura Fidele Niyobuhungiro na Gael Duhayindavyi nyuma yo gusinya amasezerano
Umunyamabanga mukuru wa Mukura Fidele Niyobuhungiro na Gael Duhayindavyi nyuma yo gusinya amasezerano

Uyu mukinnyi ikipe ya Mukura asinyishije, abaye uwa kabiri uvuye i Burundi wiyongereye muri iyi kipe mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, aho mu mpera z’ukwezi gushize basinyishije umunyarwanda Iragire Said mu gihugu cy’u Burundi mu ikipe ya Muzinga FC yari anabereye kapiteni, akiyongera kandi kuri Rachid Mutebi wakiniraga ikipe ya Gicumbi, nderse na Cyiza Hussein uheruka kongera amasezerano.

Aje akurikira Iragire Said baheruka gusinyisha avuye muri Muzinga
Aje akurikira Iragire Said baheruka gusinyisha avuye muri Muzinga
Gusa ariko bose babanjirijwe na Rachid Mutebi
Gusa ariko bose babanjirijwe na Rachid Mutebi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka