Ikipe ya Mukura Victory Sports ibarizwa mu Karere ka Huye ikomeje inzira yo kwiyubaka, aho kuri iki gicamunsi yamaze gusinyisha umukinnyi ukomoka i Burundi, ari we Gael Duhayindavyi wari usanzwe akinira Vital’o FC, akaba yari na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abakina imbere mu gihugu.
Uyu mukinnyi ikipe ya Mukura asinyishije, abaye uwa kabiri uvuye i Burundi wiyongereye muri iyi kipe mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, aho mu mpera z’ukwezi gushize basinyishije umunyarwanda Iragire Said mu gihugu cy’u Burundi mu ikipe ya Muzinga FC yari anabereye kapiteni, akiyongera kandi kuri Rachid Mutebi wakiniraga ikipe ya Gicumbi, nderse na Cyiza Hussein uheruka kongera amasezerano.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|