Mukura y’abakinnyi icumi yaguye miswi na Kiyovu iyitesha amanota

Umukino wo ku munsi wa 19 wa shampiyona wahuje ikipe ya Kiyovu na Mukura kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Uyu mukino wari wakiriwe na Kiyovu watangiye amakipe asatirana, igice cya mbere kirinda kirangira nta gihindutse ari 0-0.

Mukura yambaye Umuhondo n'umukara yaguye miswi na Kiyovu yambaye icyatsi n'umweru
Mukura yambaye Umuhondo n’umukara yaguye miswi na Kiyovu yambaye icyatsi n’umweru

Mukura yakinishaga abakinnyi 10 kuko uwitwa Lewis Harerimana yari yahawe ikarita itukura ku munota wa 25, yaje gutsindwa igitego kuri penaliti igitego cyatsinzwe na Lomami Andre ku munota wa 71. Mukura yaje kukishyura ku munota wa 85, umukino urinda urangira utyo.

Kanamugire Aloys utoza Kiyovu ntiyishimiye kunganya na Mukura, ngo kuko bagombye kuyitsinda kuko babarushaga umubare w’abakinnyi, avuga ko abakinnyi be biraye.

Yagize ati”Uyu mukino ntunshimishije kuko tunganyirije iwacu kandi twamaze igihe kinini tubarusha abakinnyi.Twashakaga amanota 3 ariko ntabonetse,abakinnyi banjye ntibaramenya icyo gukora mu kibuga.”

Umupira wagaragayemo ishyaka ryinshi ku bakinnyi
Umupira wagaragayemo ishyaka ryinshi ku bakinnyi

Ku ruhande rwa Yvan Minaert utoza Mukura nawe ntiyishimiye kunganya umukino kuko yavuze ko nawe yashakaga amanota yose, akaba ngo batunguwe no kuba bahawe ikarita itukura bagasigara ari abakinnyi bacye no kuba batsinzwe igitego gitunguranye cya penaliti.

Nyuma yo kunganya Kiyovu yahise ifata umwanya wa cumi, n’amanota 21 mu gihe Mukura yo yahise nayo iba iya 11 n’amanota 20.

Igitego cya Kiyovu kijyamo
Igitego cya Kiyovu kijyamo

Uko Indi mikino y’umunsi wa 19 wa shampiyona yagenze

Ku wa gatanu tariki ya 03 werurwe 2017

APR 1-1 Musanze

Ku wagatandatu tariki ya 04 werurwe 2017

Kiyovu 1-1Mukura

Bugesera 0-1 As Kigali

Gicumbi 0-0 Police

Amagaju 1-0 Espoir

Ku cyumweru tariki ya 05 Werurwe 2017

Rayon Sports Vs Marines

Sunrise vs Pepiniere

Etincelles vs kirehe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka