Mukura na Police zasezerewe, Amagaju,APR na Rayon zerekeza 1/4

Mu mikino ya 1/8 y’igikombe cy’Amahoro, Amagaju yasezereye Police, Gicumbi isezerera Mukura, Rayon isezerera Police naho Apr isezerera Bugesera

Kuri uyu wa Gatatu ku taliki ya 22 Kamena 2016, ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda hakinwaga imikino ya 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, aho ikipe ya Police Fc yari fite iki gikombe yegukanye umwaka ushize wa 2015 yatunguwe n’Amagaju, mu gihe na Mukura yahabwaga amahirwe yo kugera kure yakuwemo na Gicumbi imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’amikoro.

Amagaju amaze gusezerera ikipe ya Police Fc kuri Penaliti
Amagaju amaze gusezerera ikipe ya Police Fc kuri Penaliti

Rayon Sports yatsinze Marines ku bitego bya Pierrot

Ikipe ya Rayon Sports mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali, yatsinze Marines ibitego 2-1, ibitego bya Rayon Sports bikaba byatsinzwe na Kwizera Pierrot byose kuri Coup-Franc, mu gihe Marines yishyuriwe na Itangishaka Blaise mu gice cya kabiri.

Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga
Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga
Ikipe ya Marines yabanje mu kibuga
Ikipe ya Marines yabanje mu kibuga

Ababanjemo muri Rayon Sports: Bashunga Abouba, Manzi Thierry, Niyonkuru Djuma Radju,Munezero Fiston,Imanishimwe Emmanuel,Niyonzima Olivier Sefu,Manishimwe Djabel,Nshuti Dominique Savio,Kwizera Pierrot,Mugheni Fabrice, Ismaila Diarra.

Amagaju yasezereye Police Fc yari ifite iki gikombe

Umwe mu mikino yatunguranye kuri uyu munsi, ni umukino wahuje Police Fc yari ifite iki gikombe, aho yaje kunganya n’Amagaju 0-0, maze hiyambazwa penaliti Amagaju aszerera police ayitsinze 7-6, aho Penaliti imwe ya Police itinjiye yahushijwe na Twagizimana Fabrice.

Uko Penaliti zatewe hagati y’Amagaju na Police Fc

Amagaju

Ndizeye Innnocent Chamakh (Yayitsinze)
Jado (Yayitsinze)
Yumba (Yayitsinze)
Noel (Yayitsinze)
Rodrigue Buregeya (Yayitsinze)
Arafat Sibomana (Yayitsinze)
Abdallah Hategekimana (Yayitsinze)

Police FC

Songa Isaie (Yayitsinze)
Jmv Muvandimwe (Yayitsinze)
Innocent Habyarimana (Yayitsinze)
Danny Usengimana (Yayitsinze)
Imran Nshimiyimana (Yayitsinze)
Hakizimana Irambona Japhet (Yayitsinze)
Fabrice Twagizimana (Yayihushije)

APR FC yishyuye Bugesera iranayisezerera

Ikipe ya Bugesera yari yabanje igitego mu gice cya mbere gitsinzwe na Frank Makengo, kiza kwishyurwa na Mugenzi Bienvenu maze Issa Bigirimana azagutsinda igitego cy’intsinzi cya APR Fc.

Ababanjemo muri APR Fc:Kwizera Olivier,Bayisenge Eméry ,Usengimana Faustin,Ngabo,Rusheshangoga Michel,Mukunzi Yannick, Benedata Janvier, Patrick Sibomana, Mugenzi Bienvenu,Issa Bigirimana,Andrew Butera

Uko imikino yose yagenze

Police Fc 0-0 Amagaju Fc (*Amagaju yatsinze kuri Penaliti 7-6 )
Rayon Sports 2-1 Marines Fc
Isonga Fc 0-2 AS Muhanga
APR Fc 2-1 Bugesera Fc
SC Kiyovu 1-0 Sunrise Fc
Espoir Fc 2-1 La Jeunesse Fc
Gicumbi Fc 2-1 Mukura VS
Enticelles Fc 0-1 AS Kigali

Uko amakipe azahura muri 1/4 kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 25 Kamena 2016

Amagaju Fc vs AS Kigali
Rayon Sports vs Gicumbi Fc
AS Muhanga vs Espoir Fc
APR Fc vs SC Kiyovu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Igikombe ni icya Rayon Sport .

Fidele yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

Okoko aratubeshya.numutoza udashobora gutwara igikombe mubuzimabwe.mukura yuyumwaka yarikipenziza.ntajyabura ibyapfabakinnyibe.birababajecyane.

rwigamba yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

muri1/4 gikundiro yacu (Rayon Sport)njye ndabona izahondagura agakipe, kandi n, igikombe turi nacyo!abasore bacu ni bakomereze aho tubari inyuma. Bravo!!!!!

Habineza Alphonse yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

APR ikipe y’icyama zihonde ukomeze uzihondagure maze umusibo ejo tuzirire igikombe imbere y’umutoza mukuru Nyakubahwa Excellent .

abraham yanditse ku itariki ya: 23-06-2016  →  Musubize

ohh Rayon komeza utsinde!!!!!

muhozajosiane yanditse ku itariki ya: 23-06-2016  →  Musubize

Rayon sport oyeeeeeee.

Nyandwi Innocent yanditse ku itariki ya: 23-06-2016  →  Musubize

Njyenda bona APR FC Iza twara icyi gikombe Kuko ira shoboye icyindi Gite cyerezo nuko twifuzako mwaza ijali muka reba Ecipe yitwa inkuba ikorera ijali kucyibuga kiri kumure njye murakoze yari evode uzwi kwizina lil wayne

Evode uwiduhaye yanditse ku itariki ya: 23-06-2016  →  Musubize

Umutoza OKOKO wa MUKURA nasezererwe kuko ntashoboye. Yaguriwe abakinnyi bakomeye ahabwa ikintu icyo aricyo cyose none dore umusaruro atanze!!! Nta shampiyona nta gikombe cyamahoro.......Psi!!! Wapi nagende rwose.... Abayobozi ba MUKURA nibashake umutoza ushoboye kabisa... Murakoze.

Gasongo yanditse ku itariki ya: 23-06-2016  →  Musubize

Gicumbi turapfuye Rayon izaturangiza!

Alias yanditse ku itariki ya: 22-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka