Mu myaka itatu Amavubi ntazongera gutozwa n’umunyamahanga- Perezida wa FERWAFA

Umuyobozi wa FERWAFA yatangaje ko hagati y’imyaka ibiri n’itatu u Rwanda ruzaba rutozwa n’umutoza w’Umunyarwanda, rugasezerera umuco wo gutozwa n’abanyamahanga.

Nzamwita Vincent de Gaulle, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, aratangaza ko ubu batangiye gahunda yo gutegura abatoza b’Abanyarwanda, ku buryo bafite icyizere ko mu myaka ibiri cyangwa itatu ikipe y’igihugu itazongera gukenera umutoza w’Umunyamahanga.

Mashami Vincent warushije abandi batoza amanota ubwo bahabwaga Licences A za CAF, ni umwe mu batoza bajya bahabwa amahirwe yo gutoza amakipe y'igihugu
Mashami Vincent warushije abandi batoza amanota ubwo bahabwaga Licences A za CAF, ni umwe mu batoza bajya bahabwa amahirwe yo gutoza amakipe y’igihugu

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yaganiraga na Televiziyo y’u Rwanda, aho yavugaga ko nyuma yo guha Licence A ya CAF bamwe mu batoza bo mu Rwanda, ari indi ntambwe kuko mu bisabwa mu gutoza Amavubi birimo.

Yagize ati "Mu ntego dufite mu myaka ibiri itatu, umutoza w’Amavubi mukuru atazongera kwitwa umunyamahanga, akaba Umunyarwanda, ubu turi kubaka abana b’Abanyarwanda mu mupira no mu batoza, ubu no mu biganiro tugirana na FIFA, ni uko nabo bazajya kwiga bagashaka Licence ya UEFA B cyangwa A pro bakamara yo imyaka ibiri"

Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora Ferwafa aremeza ko gutozwa n'abanyamahanga nta myaka itatu bisigaranye mu Rwanda
Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora Ferwafa aremeza ko gutozwa n’abanyamahanga nta myaka itatu bisigaranye mu Rwanda

Yashimiye Jimmy Mulisa na Eric Nshimiyimana, anasaba Mbonabucya na Karekezi kuza bakubaka umupira wo mu Rwanda

"Muri gahunda dufitanye na MINISPOC dufite gahunda yo kuvuga ngo umutoza azabe Umunyarwanda, Umuyobozi wa Tekiniki (DTN) akaba Umunyarwanda, nkanashikmira Eric na Jimmy Mulisa batangiye gushyira ibuye mu kubaka umupira wo mu Rwanda, nkanasaba na ba Mbonabucya na Karekezi ko baza tugakorera iyi Football" Nzamwita Vincent de Gaulle Umuyobozi wa FERWAFA

Kugeza ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahawe umutoza w’Umudage Antoine Hey wasinye amasezerano y’umwaka umwe, akazungirizwa n’umutoza w’Umunyarwanda utarangazwa kugeza ubu.

Umwe muri aba batoza 12 bahawe impamyabumenyi zo gutoza na CAF, mu minsi iri imbere bashobora kubona amahirwe yo guhembwa akayabo kahabwaga abanyamahanga
Umwe muri aba batoza 12 bahawe impamyabumenyi zo gutoza na CAF, mu minsi iri imbere bashobora kubona amahirwe yo guhembwa akayabo kahabwaga abanyamahanga

U Rwanda niruramuka rugeze kuri iyi ntego ruzaba rukoze amateka muri Afurika yo kudatozwa n’abanyamahanga nyuma ya Nigeria yabigerageje bikaza kuyinanira, gusa ibihugu byo hanze nka Brazil n’u Bufaransa byashoboye kubigeraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka