Mu mafoto: Umunsi wa Gatatu muri Shampiona y’umupira w’amaguru
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Guhera ku wa Gatanu taliki 28 Ukwakira 2016, Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari yakomeje isiga Sunrise iyoboye urutonde rw’agateganyo
Umukino wabimburiye indi yose, ni umukino wahuje APR Fc yari yakiriye ikipe ya Mukura VS yo mu karere ka Huye, ni umukino waje kurangira APR Fc, itsinze uyu mukino ku bitego 3-1, ibitego byose byagiyemo mu gice cya kabiri cy’umukino.
Amafoto kuri uyu mukino
Usibye uyu mukino kandi, umukino wari utegerejwe na benshi, ni umukino wahuje AS Kigali na Rayon Sports, amakipe amaze iminsi agaragaza ko asigaye muri Shampiona y’u Rwanda, uyu mukino waje kurangira Rayon Sports iwutsinze 2-0, gusa uza kurangwa n’amahane menshi ku mpande zombi.
Amafoto kuri uyu mukino
Mu yandi mafoto, Kigali Today yanakurikiranye umukino w’amakipe aturiye akarere k’ibirunda, aho Etincelles kuri Stade umuganda yari yakiriye ikipe ya Musanze, maze umukino urangira Musanze itsinze Etincelles igitego 1-0, igitego cyatsinzwe ku munota wa 78 na Peter Otema waje no gukomereka mu mutwe ahita ajyanwa kwa muganga n’ingobyi y’abarwayi (Ambulance).
ibi nibyiza bituma umuntu abasha kureba uko byari bimeze kubibuga bitandukanye.
Rayon Sport tuyirinyuma Niko meze itsinde!