Mu mafoto: uko umunsi wa 23 muri Shampiona y’u Rwanda wagenze

Ikipe ya APR Fc, Police, Espoir na Bugesera zabonye amanota 3, As Kigali ntiyabasha kwikura i Musanze mu mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu

Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari yakomeje kuri uyu wa Gatandatu, aho APR Fc na Police zisa nk’izihanganiye umwanya wa kabiri zabonye amanota atatu, mu gihe As Kigali izirya isataburenge yanganyirije i Musanze.

Uko imikino yagenze

Police Fc yanyagiye Pepiniere, ubusatirizi bwa Danny na Mico bukomeza kuba ubukombe

Uyu mukino wabereye Kuri Stade ya Kicukiro wagaragayemo gutungurana aho ibitego 2 byinjiye mu gice cya mbere, ibindi bibiri bijyamo mu gice cya kabiri
Mico Justin yatsinze icya mbere ku munota wa 6 naho Usengimana Danny atsindira Police icya 2 ku munota wa 39, icya 3 cyatsinzwe na Biramahire Christophe ku munota wa 49, mu gihe icya kane cyatsinzwe na Songa Isaie ku munota 80 w’umukino.

Pepiniere yo yaje Kubona igitego cy’impozamarira aho Mugisha Gilbert yagitsinze ku munota wa 90 w’umukino, bituma iyi kipe yo ku Ruyenzi iguma gutakaza icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere kuko ubu ikiri ku mwanya wa nyuma.

Police Fc yanyagiye Pepiniere 4-1
Police Fc yanyagiye Pepiniere 4-1
Ikipe ya Pepiniere yabanje mu kibuga
Ikipe ya Pepiniere yabanje mu kibuga
Umusifuzi wo ku ruhande yari afite akazi gakomeye muri uyu mukino wihutaga cyane
Umusifuzi wo ku ruhande yari afite akazi gakomeye muri uyu mukino wihutaga cyane
Umutoza Seninga Innocent yari afite akanyamuneza ....
Umutoza Seninga Innocent yari afite akanyamuneza ....

Muhadjili wari umaze iminsi yaravunitse yacunguye APR i Nyagatare

Ikipe ya APR Fc itaritwaye neza mu mikino yo kwishyura, yaje gukura amanota atatu mu karere ka Nyagatare, aho yayitsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili, bituma APR Fc igumana umwanya wa kabiri n’amanota 47, aho irushwa na rayon Sports ya mbere amanota 8.

Sunrise yatsindiwe ku kibuga cyayo
Sunrise yatsindiwe ku kibuga cyayo
Ikipe ya APR Fc yabanjemo i Nyagatare
Ikipe ya APR Fc yabanjemo i Nyagatare
Abafana ba APR Fc bari benshi i Nyagatare
Abafana ba APR Fc bari benshi i Nyagatare

I Musanze, Katawuti na Sosthene bahagamye Eric Nshimiyimana

Ikipe ya Musanze imaze iminsi yitwara neza by’umwihariko ku kibuga cyayo, yaje kunganya na AS Kigali igitego 1-1, aho icya As Kigali cyatsinzwe na Mubumbyi Barnabe wari wanahushije Penaliti naho icya Musanze cyaje kwishyurwa na Wai Yeka

ku kibuga cya Musanze, As Kigali ntiyabashije kuhikura
ku kibuga cya Musanze, As Kigali ntiyabashije kuhikura
Abafana ba Musanze basigaye bitabira kandi bakanafana cyane ikipe yabo
Abafana ba Musanze basigaye bitabira kandi bakanafana cyane ikipe yabo

I Nyamagabe, Bugesera yahasanze Amagaju iyahatsindira 1-0

Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 4-1 i Kigali, Amagaju ntiyahiriwe na Bugesera yayitsinze igitego 1-0 i Nyamagabe, igitego cyatsinzwe na ’ Mugenzi Bienvenue ku munota wa 50 w’umukino, mu gihe AMagaju yabonye amahirwe yo kwishyura ariko Hassan pappy ahusha Penaliti iyi kipe yari ibonye.

Uko imikino y’uyu munsi yarangiye

APR 1-0 Sunrise
Espoir 1-0 Kirehe
Musanze 1-1 AS Kigali
Amagaju 0-1 Bugesera
Police 4-1 Pepiniere

Indi mikino y’umunsi wa 23 iteganyijwe kuri iki Cyumweru

SC Kiyovu na Etincelles Fc (Mumena, 15.30)
Mukura VS vs Marines Fc (Huye, 15:30)
Gicumbi Fc vs Rayon Sports (warasubitswe)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Bugesera nikipe ikomeye kuburyo ahubwo yakabaye ihatanira igikombe sinzi uko byayigendekeye ariko nikomerezaho irebe ko yatwara igikombe cyamahoro

eric yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

APR nitutareba neza Police iraducaho.. Gusa aba Rayon muransetsa .. Nubu murakishimira gutsindwa kwabantu murusha amanota arenga 5? Gufana kwanyu habamo inzika kbs

Makayabo yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

urugendo rwirlza kli rayon

ishimwe k john yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

Ndumva APR yinyaye mwisunzu ariko . nihahandi hayo .ejo nkabareyo tugomba gushwanyaguza . rivers

Ntawubiheza Eric yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka