Mu mafoto: Uko imikino isoza umwaka wa 2016 yagenze mu Rwanda

Rayon Sports isoje umwaka wa 2016 iyoboye urutonde rwa Shampiona y’icyiciro cya mbere n’amanota 29 nyuma yo gutsinda Kirehe ibitego 3-1.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016, hakinnwaga imikino y’umunsi wa 11 ya Shampiona y’icyiciro cya mbere, ahakinwe imikino itandatu mu gihe uwagombaga guhuza Pépinière na Marines utabaye.

Uko buri mukino wagenze

Mukura VS 1-0 Amagaju FC

Ni umukino wabereye kuri Stade Huye, aho igice cya mbere cyarangiye Mukura ifite igitego 1 cyatsinzwe na Shyaka Philibert ariko nako umukino warangiye.

Sunrise FC 2-0 Gicumbi FC

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Nyagatare, aho Sunrise aro yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Babuwa Samson ku munota wa 28 na Niyinshuti Gad ku munota wa 36

As Kigali 1-0 Etincelles

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, umukino urangira As Kigali itsinze Etincelles 1-0 cyatsinzwe na Sebanani Emmanuel Crespo.

Espoir FC 0-2 APR FC

Nyuma y’imikino 10 idatsindwa, ikipe ya Espoir kuri Stade ya Rusizi yakiriye Apr Fc, igice cya mbere kirangira APR Fc ifite ibitego 2-0 byatsinzwe na Djihad Bizimana ku munota wa 10, na Sibomana Patrick ku munota wa 34, umukino uba ari nako urangira.

Musanze FC 2 -1 Bugesera FC

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Nyakinama, igice cya mbere kirangira Bugesera ifite kimwe cyatsinzwe na Mugenzi ku munota wa 28 , gusa birangira Musanze itsinze 2-1.

Police FC1-2 SC Kiyovu

Kuri stde ya Kicukiro,ikipe ya Kiyovu Sports ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude, Police iza gutsinda icyo kwishyura cyatsinzwe na Mico Justin, Kiyovu nayo itsinda agashyinguracumu ku gitego cya Nizeyimana Jean Claude.

Kirehe FC 1- 3 Rayon Sports

Uyu ni umwe mu mikino yari itegerejwe n’abantu benshi i Kirehe, aho Rayon Sports ari yo yafunguye amazamu ku gitego cya Kwizera Pierrot, Irambona Eric ayitsindira icya 2, naho Kagabo Ismi aza gutsinda icya mbere cya Kirehe, igice cya mbere kirangira ari 2 bya Rayon kuri 1 cya Kirehe.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yaje kubona igitego cya 3 cyatsinzwe na Nahimana Shassir kuri koruneri yatewe na Kwizera Pierrot, umukino urangira Rayon itsinze 3-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

kiyovu - Police nizo zidafite amafoto koko... journalisme ya sentiment

jojo yanditse ku itariki ya: 31-12-2016  →  Musubize

Ntabwo byoroshye kurebera umupira ku kibuga cya Kirehe ,aho guhagarara naho, niba byakosorwa bikorwe vuba. Abantu barebye umupira wa rayon ni bake kandi bushyuye. lkindi Nahant up bagikubita Abantu binjira Baza kureba umupira kandi bushyuye.mwikosore kbs.

chvg yanditse ku itariki ya: 31-12-2016  →  Musubize

Match ya KIYOVU na POLICE niyo itagira amafoto yonyine Yanabereye Kigali? Bisobanura ibi?

Rene yanditse ku itariki ya: 31-12-2016  →  Musubize

Congratulations Sammy! maze gutera intambwe ikomeye cyane mu itangazamakuru! inkuru itanga amakuu yihusekandi asobanura byose! Komereza aho!

Alf yanditse ku itariki ya: 30-12-2016  →  Musubize

Ese burya ikibuga cya kirege nacyo kimeze nkicya sunrise? Mbega ferwafa bazayibaze icyo yapfuye na pepiniere kugera ubwo isezera
Anyway congz to Rayon Sports kdi ndizera ko izakomeza kugeza kumunsi wa nyuma wa championat

Leon yanditse ku itariki ya: 30-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka