Minisitiri Kaboneka aranenga abayobozi batekinika muri Kagame cup

Minisitiri w’ubutgetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, aranenga abayobozi b’inzego z’ibanze batekinika mu marushanwa “Umurenge Kagame Cup” agamije gushimangira amahame y’Imiyoborere myiza.

Minisitiri Kaboneka avuga ko ntawavuga imiyoborere myiza kandi afite udukosa twihishe inyuma agamije kugaragaza ko yakoze neza.

Minisitiri Kaboneka anenga abayobozi batekinika kuko binyuranyije kandi bidindiza ibigamijwe mu miyoborere myiza
Minisitiri Kaboneka anenga abayobozi batekinika kuko binyuranyije kandi bidindiza ibigamijwe mu miyoborere myiza

Yabivuze ku mikino ya nyuma y’amarushanwa “Umurenge kagame Cup” yasojwe mu mpera z’iki cyumweru kuri Stade amahoro i Remera, aho Imirenge yaserukiye Intara zose z’igihugu yahuriraga ku mikino yo guhatanira igikombe, umwanya wa kabiri, n’uwa gatatu mu mupira w’amaguru ku bahungu n’abakobwa.

Ferwafa na yo yasabwe kugira uruhare mu guteza imbere impano z'umupira w'amaguru
Ferwafa na yo yasabwe kugira uruhare mu guteza imbere impano z’umupira w’amaguru
Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye isozwa ry'imikino
Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye isozwa ry’imikino
Prof. Shyaka avuga ko umwaka utaha amarushnwa azakira impano zitandukanye
Prof. Shyaka avuga ko umwaka utaha amarushnwa azakira impano zitandukanye

Minisitiri Kaboneka avuga ko hari amakosa yagiye agaragara mu mitegurire y’aya marushanwa harimo no gukinisha abakinnyi batavuka mu Mirenge yahatanaga nyamara amabwiriza ateganya ko abakina bagomba kuba bavuka muri iyo mirenge, ibyo ngo bituma bimwe mu bigamijwe bidindira.

Agira ati, “Tujya gushyiraho iki gikombe twashakaga gufasha abafite impano mu mupira w’amaguru, ibyo bintu byo kujya gushakisha hirya hino ntabwo ari byo, ubundi mu miyoborere myiza habamo gukorera mu mucyo, iyo wakoze utyo ntabwo aba ari imiyoborere myiza ibyo bintu mubicikeho”.

Ibihembo bigera kuri miliyoni ni byo byahawe amakipe yabaye aya mbere
Ibihembo bigera kuri miliyoni ni byo byahawe amakipe yabaye aya mbere

Minisitiri Kaboneka kandi asaba ko Imirenge yatangira gutekereza uburyo bwo guteza imbere indi mikino n’izindi mpano kuko umupira w’amaguru udahagije ngo impano zose z’abanyarwanda zitere imbere kandi zibabyarire umusaruro.

Kuri iyi ngingo Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB ari na cyo kiyategura Prof. Shyaka Anastase avuga ko bigiye gutekerezwaho agira ati, “Ni ikintu dusanzwe dutekerezaho, ariko aya marushanwa ajyana n’amikoro ariko umwaka utaha tuzagura, tugere no mu mashuri hari abasore n’inkumi bazi gukina n’izindi mpano, tugiye kwagura ntekereza ko nitubishishikariza abafatanyabikorwa bandi batazabyanga”.

Ikipe ya Nyamabuye yegukanye umwanya wa gatatu mu bakobwa
Ikipe ya Nyamabuye yegukanye umwanya wa gatatu mu bakobwa
Umurenge wa Cyanika ya Nyamagabe wegukanye umwanya wa gatatu, uhabwa 500,000Frws
Umurenge wa Cyanika ya Nyamagabe wegukanye umwanya wa gatatu, uhabwa 500,000Frws
Ikipe ya Nyamabuye yegukanye umwanya wa gatatu mu bakobwa
Ikipe ya Nyamabuye yegukanye umwanya wa gatatu mu bakobwa
Ikipe ya Gasabo yatwaye igikombe mu bahungu
Ikipe ya Gasabo yatwaye igikombe mu bahungu

Amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” ku nshuro yayo ya cyenda yitabiriwe n’Imirenge yose uko ari 416, ku mikino ya Nyuma, Umujyi wa Kigali wihariye imyanya ya mbere mu bakobwa n’abahungu, Uburasirazuba bwiharira iya kabiri, naho Amajyepfo yiharira imyanya ya gatatu mu bakobwa n’abahungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka