MINALOC igiye gukurikirana uko amakipe yo mu turere akoresha amafaranga

Minisitri Uwacu Julienne kuri uyu wa mbere yasobanuriye Abasenateri ba komisiyo y’Imibereho myiza ibikorwa bya siporo mu Rwanda n’icyo Minisiteri ikora muri gahunda yo kuzamura impano

Abasenateri babajije ibibazo ndetse banatanga inama ku iterambere rya Siporo yo mu Rwanda
Abasenateri babajije ibibazo ndetse banatanga inama ku iterambere rya Siporo yo mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere taliki ya ku cyicaro cy’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Madamu Uwacu Julienne yasobanuriye inteko ishinga amategeko umutwe Sena, by’umwihariko Komisiyo ishinzwe imiyoborere myiza, zimwe muri gahunda iyi Minisiteri iteganya gukora mu rwego rwo guteza imbere Siporo mu Rwanda ndetse no kuzamura impano zitagira amahirwe yo kugaragara.

Minisitiri Uwacu Julienne asobanurira Sena Politike ya Siporo
Minisitiri Uwacu Julienne asobanurira Sena Politike ya Siporo
Niyongana Galican,ukuriye Komisiyo y'imibereho myiza muri Sena, yumva gahunda Minispoc ifite mu guteza imbere Siporo
Niyongana Galican,ukuriye Komisiyo y’imibereho myiza muri Sena, yumva gahunda Minispoc ifite mu guteza imbere Siporo

Bimwe mu bibazo byagiye bigarukwaho n’abasenateri, harimo imikoreshereze y’amafaranga yo mu makipe yo mu turere, aho benshi babazaga akamaro ayo makipe yaba afitiye abavuka mu turere ayo makipe aherereyemo, aho ndetse abagize Sena banatanze urugero rw’abanyamahanga aba bakina muri ayo makipe.

Umwe mu bagize Sena yabajije ati " Ese nk’umuturage utuye mu karere ka Muhanga, yungukira iki mu mafaranga menshi ashorwa muri iyo kipe maze igakinisha ba Bokota Labama?"

Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene (iburyo), umwe mu basenateri batangaga inama z'uko Siporo yo mu Rwanda yatera imbere
Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene (iburyo), umwe mu basenateri batangaga inama z’uko Siporo yo mu Rwanda yatera imbere

Minisitiri Uwacu yasubije agira ati " Amakipe yo mu turere amafaranga amenshi ava mu ngengo y’imari ya Leta, niyo mpamvu ubu tugiye gukorana na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, kugira ngo hajye habaho igenzura ku mikoreshereze y’amafaranga"

Ikipe ya Bugesera FC, ifashwa n'akarere ka Bugesera
Ikipe ya Bugesera FC, ifashwa n’akarere ka Bugesera
Espoir Fc y'i Rusizi
Espoir Fc y’i Rusizi

Yakomeje agira ati "Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere impano z’abana, twavuganye na Federasiyo ko amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere yagira amakipe y’abakiri bato (Juniors), kugira ngo n’abo bana bo mu turere babone aho bigaragariza"

Imyanya ya nyuma yiganjemo amakipe afashwa n'uturere
Imyanya ya nyuma yiganjemo amakipe afashwa n’uturere

Shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igizwe n’amakipe 16, aho amakipe agera kuri 12 yose afitanye isano n’uturere, gusa muri ayo yose 10 akaba ari yo ya nyuma ku rutonde rwa Shampiona y’icyiciro cya mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka