Micho araca amarenga yo kwegura mbere y’umukino wa Uganda n’Amavubi

Milutin Sredojević Micho, usanzwe utoza ikipe y’umupira w’amaguru ya Uganda ntabwo ari kumvikana n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA) mbere yo guhura n’ Amavubi.

Milutin Sredojević Micho umutoza w'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru ya Uganda
Milutin Sredojević Micho umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Uganda

Biteganijwe ko Uganda n’Amavubi bizakina umukino w’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2018, ku itariki ya 12 Kanama 2017.

Umunyaseribiya, Milutin Sredojević Micho nyuma yo guhesha Uganda gukomeza mu kindi cyiciro ubwo banyagiraga Sudani y’Epfo ibitego 5-1, yavuze ko bamufata nabi.

Agira ati "Muri iki gihugu hari uburyo budakwiye bagiye bamfatamo. Mu masaha 48 cyangwa atageze, ndaza guhamagaza ikiganiro n’abanyamakuru, nshimire buri wese kandi nsobanure buri kimwe. Nyuma y’aho, nta kindi nzongera kubivugaho."

Amaze gutangaza ibi ariko,ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda rinyuze kuri Twitter ryahise ribinyomoza rivuga ko akiri umutoza wabo ukigengwa n’amasezerano.

Umukino w’u Rwanda na Uganda ni umukino ubu utegerejwe cyane

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi nyuma yo gusezerera "Serengeti Boys" ya Tanzania izakina na Uganda nayo yasezereye Sudani y’Epfo. Ubu ikivugwa cyane ni umukino uzahuza aya makipe.

Ikipe y'u Rwanda ya CHAN
Ikipe y’u Rwanda ya CHAN

Mu mikino amakipe yombi aheruka gukina mu marushanwa Nyafurika, Uganda niyo ihagaze neza iheruka gutsinda Cap vert igitego 1-0 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cyo mu mwaka wa 2019. Amavubi yo yatsindiwe i Bangui itsindwa na Centrafurika ibitego 2-1.

Ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, Uganda ni iya 74 ku isi naho u Rwanda rukaba ku mwanya wa 127. Uganda imaze kujya mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu inshuro esheshatu. Kure yashoboye kugera ni ku mwanya wa nyuma aho yatsindiwe na Ghana mu 1978.

Amavubi yo amaze kujya mu gikombe cya Afurika inshuro imwe mu mwaka 2004. Ubwo yajyagayo yari yatsinze Uganda mu majonjora yo gushaka itike, igitego 1-0.

Muri CECAFA Uganda imaze kwegukana ibikombe 14 mu gihe Amavubi amaze kwegukana icyo gikombe inshuro imwe gusa.

Ku bijyanye n’igikombe cya CHAN, u Rwanda nirwo ruhafite amateka meza mu nshuro ebyiri rumaze kukitabira. Rwabashije kugera muri ¼, mu gihe Uganda yo mu nshuro eshatu imaze kwitabira iki gikombe itarabasha kurenga amatsinda .

Mu mukino wabereye kuri Stade ya Lugogo, ikipe ya Uganda yasezereye iya Soudani y'Epfo iyinyagiye ibitego 5-1
Mu mukino wabereye kuri Stade ya Lugogo, ikipe ya Uganda yasezereye iya Soudani y’Epfo iyinyagiye ibitego 5-1

Mu mikino 30 imaze guhuza impande zombi guhera mu mwaka wa 1986, Uganda niyo imaze gutsinda imikino myinshi. Yatsinze Amavubi inshuro 14, banganya inshuro zirindwi, Amavubi atsinda inshuro 9.

Mu bakinnyi bo kwitondera ku ruhande rwa Uganda, harimo Derrick Nsibambi watsinze igitego cya mbere ku mukino wa Soudani y’Epfo na Paul Mucureezi watsinze ibitego 4 mu bitego 5 batsinze.

Ku ruhande rw’u Rwanda uwo kwitondera ni Dominique Nshuti Savio watsinze igitego amavubi azamukanye mu cyiciro cya nyuma cy’Amajonjora ya CHAN.

u Rwanda ruzakina uyu mukino rudafite Kapiteni warwo akaba n’umuzamu Ndayishimye Eric Bakame wahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku mukino bahuriyemo na Tanzania bikazatuma azasiba umukino utaha.

Ku mikino ibiri iteganyijwe, ubanza uzabera i Kampala ku itariki ya 12 Kanama 2017, naho uwo kwishyura ubere i Kigali ku itariki ya 18 Kanama 2017.

Ikipe izitwara neza izahita ikatisha itike yo kujya mu gikombe cya CHAN 2018 izabera muri Kenya. Biteganijwe ko imikino yo guhatanira icyo gikombe izaba ku itariki ya 11 Mutarama 2018 kugeza ku itariki ya 02 Gashyantare 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nk’atwe
Abafana
Bamavubi,
Kur’uyumukino
Wayuganda
Niho Tugiye
Kubonera
Ko Koko
Amavubi
Yatsinze
Tanzania
Ifite
Gahunda
Yokonjyera
Kudushimisha
Ese Duheruka
Kwishimarya
Koko Bavandi

Harimana Benjamin yanditse ku itariki ya: 30-07-2017  →  Musubize

Amavubi arashoboye ark abataha izamu baratubeshya! Dufite ubuyobozi bwiza bukunda sport arko amavubi yacu wapi!!! Amagare oyeeeee

felicien yanditse ku itariki ya: 24-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka