Mbabazwa no kuba mvuye muri Marines ntaratsinda APR, ariko nzayitsindira ahandi-Umutoza Coka

Umutoza Nduhirabandi Abdulkharim uheruka guhagarikwa na Marines ababazwa cyane no kuba imyaka 18 amaze muri Marines atarigeze atsinda APR Fc kandi yari yarabishyize mu mihigo

Ikipe ya Marines Fc ni imwe mu makipe ataratsinda APR Fc muri Shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ndetse no mu gikombe cy’Amahoro, aho ndetse benshi bajyaga bakekaga ko aya makipe yaba yumvikana cyane ko yose ari amakipe ya gisirikare.

Ariko Nduhirabandi Abdulkharim watoje iyi kipe mu myaka 18 ishize, avuga ko ababazwa no kuba iyi kipe yaramunaniye kuyitsinda kandi yarahoraga yashyizemo imbaraga nyinshi nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ndetse ananyomoza amakuru yajyaga avuga ko yajayaga asabwa kudatsinda APR Fc

Ababazwa no kuba inshuro zose yakinnye na APR atigeze ayitsinda
Ababazwa no kuba inshuro zose yakinnye na APR atigeze ayitsinda

Yagize ati "Amakipe akomeye hafi ya yose narayatsinze usibye APR, yarananiye pe, icyifuzo cyanjye numvaga nzarangiriza umwuga wanjye muri Marines, nashagaka gukora amateka yo kuzatoza ikipe imwe gusa mu Rwanda ariko ntabwo byashobotse."

"Match ya APR nashyiraga mo imbaraga zikomeye ariko abandi bakabifata ukundi, narabishakishije kuko nanjye nashakaga kubaka izina byibuze ngo nzavuge ko natsinze APR, ababivuga ukundi ni ugutesha agaciro umupira, nta muyobozi wigeze ambwira ngo ne gutsinda APR"

Nduhirabandi asanga Marines atariyo yonyine APR Yatsindaga

"APR itwara igikombe ari uko yatsinze amakipe menshi, yabaga yatsinze Rayon, yatsinze Mukura, ariko kuki byageraga kuri Marines ari n’ikipe ntoya bakumva ko yakora ibyo abandi batakoze"

ATi "Kuki abantu bumva ko ikipe yoroshye nka Marines ariyo yagombaga gutsinda APR gusa?"
ATi "Kuki abantu bumva ko ikipe yoroshye nka Marines ariyo yagombaga gutsinda APR gusa?"

Ngo yari agiye kubigeraho Manzi Thierry akurura Migy ....

"Imihigo yanjye hari igihe nari ngiye kuyigeraho bisa nk’ibyarangiye, nari nabatsinze igitego mu gihe cya ba Manzi Thierry, hari kuri Stade Umuganda maze Manzi Thierry hari umupira yagombaga kurenza arajijinganya, Migy amwambura umupira maze Manzi Thierry aramukurura bahita batanga penaliti, batwishyura igitego turangiza tunganya" Coka aganira na Kigali Today

Uyu mutoza wari ufite amateka yo kuba yaratoje ikipe imwe gusa yo mu Rwanda, mu minsi ishize yahawe ibaruwa imuhagarika mu ikipe ya Marines, kugeza ubu bikaba bivugwa ko iyo kipe yaba yaramusabye kugaruka mu kazi ariko we akaba atarabyemera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

INYONI YARIDUNZE IRI MU GITI WAMUGANI WAWAMURIRIMBYI!!!!!!NONE SE GUTSINDA APR NIKO GUTWARA I GIKOMBE!!!!!!?NDAGUSETSE

plapla yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Uyu COKA arabeshya kuko facts zuko yarekuriraga APR ni uko na Président w’ abafana wa APR ariwe preisident wicyubahiro wa MARINES. yapfaga kubona RAYON yegeranye na APR ku manota si ukuyiha we.

lengi lenga yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka