Masudi wagaruye Manzi Thierry, yiteguye kudasuzugurwa kabiri

Umutoza Masudi Juma aratangaza ko APR iramutse imutsinze kabiri byaba ari agasuzuguro, atangaza ko Abouba Sibomana adakinnye hari izindi ngamba

Mu myitozo ya Rayon Sports iri kubera i Rugende ahazwi nko ku Mafarashi, Masudi Juma utoza Rayon Sports yatangaje ko yiteguye gitsinda APR Fc, kuko abaona ko iramutse imutsize kabiri byaba ari agasuzuguro ku mugabo.

Mu myitozo i Rugende ....

Rwarutabura, n'abandi bari bitabiriye imyitozo
Rwarutabura, n’abandi bari bitabiriye imyitozo
Rwigema Yves wahoze muri APR Fc, aritegura kongera guhura nayo
Rwigema Yves wahoze muri APR Fc, aritegura kongera guhura nayo

Masudi kandi yatangaje ko ikipe ye ihagaze neza, kandi ko yiteguye gukina n’ubwo avuga ko hirengagijwe amategeko Abouba Sibomana yateganyaga kubanza mu kibuga akimwa ibyangombwa.

Abakinnyi mu myitozo i Rugende
Abakinnyi mu myitozo i Rugende

Ibi ni bimwe mu byo Masudi yatangaje mbere yo gukina na APR

"Nta rimwe kabiri mu rugo rw’umugabo, byaba ari agasuzuguro yongeye APR kudutsinda nk’uko yadutsinze muri pre-season, ubushize ni twe twabihereye ibitego ntabwo bigeze baturusha, ubu ibyo twarabikosoye"

Rwarutabura, n'abandi bari bitabiriye imyitozo
Rwarutabura, n’abandi bari bitabiriye imyitozo

"Banze gukurikiza amategeko,Rayon Sports si ikipe ishngira ku mukinnyi umwe, Abouba nadakina hari abandi bazakina kandi twizeye intsinzi, tuzakoresha ubwenge bwacu bwose dufite ariko umukino tuwutsinde."

Yavuze no kuri Manzi Thierry watunguranye akagaragara ku myitozo

"Manzi Thierry maze iminsi musura tunavugana, ntiyivurije hanze (muri Maroc) ariko amaze iminsi yivuza, kandi nawe yavuze ko ari tayali gukina, gusa urutonde muzarumenya ku wa Gatandatu Saa tanu."

Manzi Thierry wa Rayon Sports, yatunguye abafana agaragara mu myitozo nyuma y'igihe ari mu mvune
Manzi Thierry wa Rayon Sports, yatunguye abafana agaragara mu myitozo nyuma y’igihe ari mu mvune

Mu myitozo yo kuri uyu mugoroba, umutoza yabanje gukoresha imyitozo irimo kumenyera gutera amashoti ya kure, nyuma aza kugabanyamo amakipe abiri.

Irambona Eric ushobora kuzabanzamo inyuma ku ruhande rw'ibumoso, mbere hatekerezwaga Abouba Sibomana
Irambona Eric ushobora kuzabanzamo inyuma ku ruhande rw’ibumoso, mbere hatekerezwaga Abouba Sibomana
Nshuti Savio Dominique .....
Nshuti Savio Dominique .....

Ikipe ishobora kubanza mu kibuga urebye imyitozo y’uyu munsi:

Ndayishimiye Eric Bakame, Nzayisenga Jean D’Amour Mayor, Irambona Eric, Munezero Fiston, Mugisha François Master, Niyonzima Oliver Sefu, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Nahimana Shassir, Moussa Camara, Nshuti Savio Dominique.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

abafana bayamakipe yombi tumenyeko akomeye yose ariko izatsinda nitazapanika mumutwe gusa muze mwese twirebere umupira mwiza. murakoze cyane.

alias yanditse ku itariki ya: 20-01-2017  →  Musubize

MASUDI WEEE URUWO KUVUGA GUSA ? TEGEREZA RYABA ARI IHEREZO RYAWA MURI RAYON

NTWALI EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 20-01-2017  →  Musubize

Njyewe nkumukunzi wa Rayon sport ndahamya ko ubu aricyo gihe cyo kugaruka mukibuga nshimisha abafana tsinda mukeba A.P.R fc.

Mugisha donatien A.K.A Dona yanditse ku itariki ya: 20-01-2017  →  Musubize

APR nukuyih ibyay kbs bibiri k’ubusa.

ishimwe jean jules venom yanditse ku itariki ya: 19-01-2017  →  Musubize

apr nimutuze tuzayihana 1kibusa ndabyizeye

john yanditse ku itariki ya: 19-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka