Mashami Vincent yahigitse abatoza 12 bahawe Licences A za CAF

Kuri uyu wa mbere mu cyumba cy’inama cya FERWAFA abatoza 12 bahawe impamyabushobozi zo ku rwego rwa mbere muri CAF (Licence A CAF), ari na bwo bwa mbere zitanzwe mu Rwanda

Umutoza wa Bugesera Mashami Vincent ni we waje guhiga abandi mu bizamini byatanzwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, akurikirwa na Cassa Mbungo Andre utoza ikipe ya Sunrise, naho uwa gatatu aba Habimana Sosthene utoza ikipe ya Musanze

Mshami Vincent utoza Bugesera ni we wabonye amanota ya mbere
Mshami Vincent utoza Bugesera ni we wabonye amanota ya mbere

Uko bakurikiranye muri rusange

1. Mashami Vincent
2. Cassa Mbungo Andre
3. Habimana Sosthene
4. Nshimiyimana Eric
5. Seninga Innocent na Justin Bisengimana
6. Aba 6 ni bane Okoko Godefroid , Bizimana Abdu Bekeni , Rwasamanzi Yves na Kayiranga Baptiste,
7. Aba 7 ni babiri Mbarushimana Abdu na Bizimungu Ali

Abatarabashije kubona izi mpamyabushobozi ni Hitimana Thierry, Gatera Alphonse, Gatera Mousssa, Emmanuel Ruremesha na Sogonya Hamiss Cishi

Iki gikorwa cy’amahugurwa y’abatoza mu gukorera impamyabushobozi zitandukanye cyatangiye muri Afurika mu mwaka wa 2009, mu Rwanda amahugurwa ya mbere aba muri 2012 aho yitabiriwe n’abatoza 29 bakoreraga Licence C ya CAF.

Muri Mutarama 2015 mu Rwanda hongeye kuba amahugurwa yisumbuyeho yo gushaka Licence B, muri Mutarama 2016 haza gukorwa icyiciro cya mbere cya Licence A, naho muri Nyakanga 2016 haba icyiciro cya nyuma cya Licence A, 17 baba ari bo bagera ku cyiciro cya Licence A CAF mu gihe 12 gusa ari bo babashije gutsinda ari nabo bazihawe kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Werurwe 2017.

Bugingo Emmanuel ushinzwe Siporo muri MINISPOC yasabye aba batoza kudahagarara ahubwo bagashakisha uko bakomeza gukarishya ubumenyi.

Yagize ati“Ubu abakurikirana umupira bagiye kureba itandukaniro ry’ufite A na B, ndetse kandi bigiye kwagura isoko ryanyu ku rwego mpuzamahanga. Birasaba ko mudahagararira aha, mugomba gukomeza gushakisha ubumenyi buruseho mukamenya aho isi igeze, mukanashaka izisumbuyeho zirimo n’izo ku rwego rwa UEFA”

Kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa abatoza 114 bafite Licence C ya CAF, hakaba abatoza 8 bafite Licence B ya CAF, ndetse n’abatoza 12 bafite Licence A ya CAF.

Amafoto y’uko byari byifashe

Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi bafashe ifoto y’urwibutso
Habimana Sosthéne wa Musanze Fc, Kayiranga Baptista wamenyekanye cyane muri Rayon Sports na Seninga Innocent wa Police bategereje guhabwa impamyabushobozi
Habimana Sosthéne wa Musanze Fc, Kayiranga Baptista wamenyekanye cyane muri Rayon Sports na Seninga Innocent wa Police bategereje guhabwa impamyabushobozi
Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent de Gaulle yashimiye abatoza intambwe yindi bagezeho
Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent de Gaulle yashimiye abatoza intambwe yindi bagezeho
Itangazamakuru ryo mu Rwanda ryari ritabiriye iki gikorwa
Itangazamakuru ryo mu Rwanda ryari ritabiriye iki gikorwa
Seninga Innocent wa Police Fc, umwe mu batoza bo mu Rwanda bafite impamyabushobozi nyinshi
Seninga Innocent wa Police Fc, umwe mu batoza bo mu Rwanda bafite impamyabushobozi nyinshi
Abatoza mbere yo guhabwa Licences A CAF
Abatoza mbere yo guhabwa Licences A CAF
Akanyamuneza kari kose, ubwo Seninga yahagurukaga
Akanyamuneza kari kose, ubwo Seninga yahagurukaga
Cassa Mbungo Andre utoza Sunrise yanafashe umwanya ashimira ababafashije muri uru rugendo
Cassa Mbungo Andre utoza Sunrise yanafashe umwanya ashimira ababafashije muri uru rugendo
Ally Bizimungu udafite ikipe muri iyi minsi nawe yegukanye Licence A
Ally Bizimungu udafite ikipe muri iyi minsi nawe yegukanye Licence A
Habimana Sosthene utoza Musanze wabaye uwa gatatu
Habimana Sosthene utoza Musanze wabaye uwa gatatu
Bizimana Abdu uzwi ku izina rya Beckeni ...
Bizimana Abdu uzwi ku izina rya Beckeni ...
Kayiranga Baptistayishimiye iyi ntambwe yindi yateye
Kayiranga Baptistayishimiye iyi ntambwe yindi yateye
Cassa Mbungo Andre utoza Sunrise wabaye uwa kabiri
Cassa Mbungo Andre utoza Sunrise wabaye uwa kabiri

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twishimiye intera bagezeho ark ferwafa babafashe muburyo bwokubona indi risance yubutoza kugirango ikipe yigihugu ige itozwa nabatoza bacu

Kabakeza innocent yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

Nkabanyarwanda Twishimiye Intera Yabo Batoza, nabobagerageze kuzikoresha neza, bateza imbere umupira wacu,bazamure n’abana babanyarwanda

kubwimana yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka