Mabula wavuye muri AS Kigali, yasinyiye ikipe yo muri Australia

Muganga Hakiri Jean Pierre uziw ku izina rya Hakiri Mabula wakiniraga As Kigali, yamaze gusinya anatangira imyitozo mu ikipe ya Sydney Olympic Fc yo muri Australia

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu nibwo Hakiri Mabula usanzwe ikipe ya AS Kigali amaze kugera mu gihugu cya Australia, aho igiye gukinira ikipe yaho yitwa Sydney Olympic Fc nk’uko yabitangarije Kigali Today.

Hakiri Mabula yakiriwe n'umutoza mukuru wa Sydney Olympic Fc
Hakiri Mabula yakiriwe n’umutoza mukuru wa Sydney Olympic Fc

Mu kiganiro twagiranye, yadutangarije ko yamaze gusinyira iyi kipe kuyikinira imikino ya nyuma ya Shampiona, akazasinya indi myaka ibiri Shampiona nirangira.

Yagize ati "Nageze hano muri Australia ku wa gatanu nijoro,nasinye amasezerano yo kurangizanya nabo Shampiyona kuko ubu irabura imikino 8, noneho nkazasinya indi muri Saison itaha y’imyaka ibiri"

Hakiri Mabula n'umutoza wungirije wa Sydney Olympic Fc
Hakiri Mabula n’umutoza wungirije wa Sydney Olympic Fc

Muganga Hakiri Jean Pierre uzwi nka Mabula wanabaye Kapiteni wa AS Kigali, yakiniye amakipe nka Rayon Sports Mukura ndetse na Kiyovu Sports za hano mu Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyu mu type twariganye kweri twaramwemeraga,none akaguruke ka mugejeje ibwotamasimbi.

Ndayambaje Fabrice yanditse ku itariki ya: 6-07-2016  →  Musubize

Good,gusa AS Kigali ikomeje kwigaragaza mu gulkina mu mahanga.

MUSABE yanditse ku itariki ya: 4-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka