Kuva natoza sinigeze mbona abakinnyi bitanga nk’ab’ Amavubi- Antoine Hey

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Antoine Hey, yatangaje ko mu makipe y’ibihugu yatoje, atigeze abona Abakinnyi bafite ubwitange nk’ubw’Abakinnyi b’Amavubi.

JPEG - 73 kb
Umutoza Antoine Hey ashingiye ku ishyaka yabonanye Abakinnyi aremeza ko bazatsinda Centrafrique

Yabitangaje kuri uyu wa 08 Kamena 2017, mu kiganiro n’Abanyamakuru mbere yo kwerekeza muri Centrafrique, mu mukino w’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Centrafrique.

Yavuze ko agendeye kuri ubwo bwitange bw’Abakinnyi, nta kabuza bagomba gutsinda Centrafrique, muri uwo mukino uzabera i Bangui tariki ya 11 Kamena 2017.

Yagize ati” Nashimishijwe n’urukundo Abakinnyi bafitiye akazi. Ndababwiza ukuri ko nta kabuza bazatsinda uyu mukino.”

JPEG - 197.6 kb
Amavubi ngo afite ishyaka rizayafasha kwitwara neza mu marushanwa

Umutoza w’Amavubi yakomoje no ku ikipe ya Centrafrique bazakina, aho yavuze ko icyo ayiziho ari uko ifite umutoza mushya watumije Abakinnyi benshi bakina hanze, akaba anazi ko ari ikipe idakanganye kuko azi neza ko yagiye itsindirwa iwayo, ku buryo yizeye ko nawe azayitsindira mu rugo.

Mu Bakinnyi umutoza azajyana muri Centrafrique harimo Abazamu babiri aribo Ndayishimiye Eric wa Rayon Sport, na Nzarora Marcel wa Police Fc.

Ba myugariro azajyana harimo Rusheshangoga Michel wa APR Fc, Imanishimwe Emmanuel wa APR Fc, Manzi Thierry wa Rayon Sport, Bayisenge Emery wa KAC Kénitra, Nsabimana Aimable wa APR Fc na Nirisarike Salomon wa AFC Tubize yo mu Bubiligi.

Mu bakina hagati harimo Mugiraneza Jean Baptiste wa Gor Mahia, Niyonzima Haruna wa Young Africans, Nshuti Dominique Savio wa Rayon Sport, Iranzi Jean Claude wa MFK Topvar Topoľčany, Omborenga Fitina wa MFK Topvar Topoľčany, Djihad Bizimana wa APR Fc) na Niyonzima Olivier wa Rayon Sport.

Ba rutahizamu ni Usengimana Dany wa Police Fc), Sugira Ernest wa AS Vita, na Tuyisenge Jacques wa Gor Mahia.

JPEG - 161.4 kb
Ikipe ya Centrafrique izahura n’Amavubi

Amavubi azahaguruka i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Kamena berekeza i Bangui.

Umukino uteganijwe ku cyumweru tariki ya 11 Kamena 2017, kuri Stade Barthelemy Boganda guhera saa cyenda ku isaha ya Centrafrique, bikazaba ari saa kumi ku isaha y’i Kigali.

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo   ( 2 )

Tubafatiye iryiburyo bana b’urwanda

Nshimiyimana jeanclaude yanditse ku itariki ya: 11-06-2017  →  Musubize

Courage Basore Twemera. Twizeye Ko Muzabikora Ntakabuza. God Bless U All.

Innocent yanditse ku itariki ya: 8-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka