Kunganya kwa Sunrise kwatumye Rayon Sports iguma kuyobora Shampiona

Imikino y’umunsi wa kane wa Shampiona y’u Rwanda isize ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiona by’agateganyo, nyuma y’aho Sunrise inganyirije na Pepiniere

Police na Gicumbi ni zo zabimburiye indi mikino kuri Stade ya Kicukiro ....
Police na Gicumbi ni zo zabimburiye indi mikino kuri Stade ya Kicukiro ....
Maze Police itahana intsinzi ya 2-0
Maze Police itahana intsinzi ya 2-0

Mu mpera z’iki cyumweru ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda hari hakomeje Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, imikino yabimburiwe n’intsinzi y’ibitego 2-0 bya Police kuri Gicumbi, isozwa no kunganya kwa Sunrise na Pepiniere.

I Rubavu abafana bari baje ari benshi kureba Rayon Sports na Marines
I Rubavu abafana bari baje ari benshi kureba Rayon Sports na Marines
Abatoza ba Rayon Sports uyu ni wo mwambaro mushya bazambara muri uyu mwaka w'imikino
Abatoza ba Rayon Sports uyu ni wo mwambaro mushya bazambara muri uyu mwaka w’imikino
Rayon Sports kuva ku wa gatandatu ubu ni yo iyoboye urutonde
Rayon Sports kuva ku wa gatandatu ubu ni yo iyoboye urutonde

Uko imikino yose y’umunsi wa kane yagenze

Ku wa Gatanu taliki ya 04 Ugushyingo 2016

Police Fc 2-0 Gicumbi Fc

Ku wa Gatandatu, taliki ya 05 Ugushyingo 2016

Mukura VS 2-1 SC Kiyovu
Kirehe Fc 2-1 Etincelles Fc
Musanze Fc 0-0 APR Fc
Espoir Fc 1-1 Amagaju Fc
Marines Fc 0-3 Rayon Sports
AS Kigali 0-0 Bugesera Fc

Kirehe ku kibuga cyayo nta wupfa kuhakura amanota atatu
Kirehe ku kibuga cyayo nta wupfa kuhakura amanota atatu
Kirehe ikomeje kwerekana ko itaje gutembera mu cyiciro cya mbere, aha yatsinze Etincelles 2-1
Kirehe ikomeje kwerekana ko itaje gutembera mu cyiciro cya mbere, aha yatsinze Etincelles 2-1

Ku cyumweru taliki 06 Ugushyingo 2016

Pepiniere Fc 1-1 Sunrise Fc

Abakinnyi ba Rayon Sports bagaragaye mu myambaro mishya
Abakinnyi ba Rayon Sports bagaragaye mu myambaro mishya
Ndayishimiye Eric Bakame ufatira Rayon Sports, asohoka mu modoka mbere yo gukina na Marines
Ndayishimiye Eric Bakame ufatira Rayon Sports, asohoka mu modoka mbere yo gukina na Marines

Nyuma y’umunsi wa kane wa Shampiona, Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 10 n’ibotego 8 izigamye, Sunrise ku mwanya wa 2 n’amanota 10, ikazigama ibitego 5, APR Fc nyuma yo kunganya 0-0 na Musanze ubu yageze ku mwanya wa 5, mu gihe ku mwanya wa nyuma haza ikipe ya Marines ifite inota rimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Eeeewaaana ahondihano kampala reyospolo ndayikurikurana byahatari. Komerakwisonga mugutsinda!!!!!!!!!!!!!!!!

Germain yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

Rayon sport oooooyeeeeeee turagukunda cyane@@@@@@@@

Schadrack yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

rayon turagukunda kandi tuzakugwa inyuma

muhire theogene yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

rayon weeeee ndagukunda byahatari ujye ubemeza

leonie yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

rayon weeee ndagukunda cyane

leonie yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

Rayon 👍👍👍👍👍!

sfy yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

abareyo OYEEEE!! POLEkurimarine

uwimanikunze jeand’amour yanditse ku itariki ya: 7-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka