Kiyovu yahakanye ko yatandukanye n’umutoza Kanamugire

Ikipe ya Kiyovu Sports yahakanye amakuru yavugaga ko yeguje umutoza wayo Kanamugire Aloys nyuma y’umusaruro mubi muri iyi Shampiona

Nyuma y’aho byavugwaga ko Aloys Kanamugire yamaze gutandukana n’ikipe ya Kiyovu Sports, iyo kipe binyuze ku muvugizi wayo Omar Munyengabe yahakanye aya makuru.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yadutangarije ko uyu mutoza nyuma y’umukino wa AS Kigali yagize ikibazo cy’uburwayi asaba uruhushya kandi ashobora no kumererwa neza akaba yagaruka agatoza ikipe mbere y’uko Shampiona irangira.

Yagize ati: " "Kanamugire aracyari umutoza wacu, abavuga ko yeguye cyangwa yegujwe ni kwa kundi abantu babona ari mu bihe bibi yabura bati yirukanwe, yatwandikiye atubwira ko atameze neza atari buboneke mu myitozo, ko yagiye kwa muganga"

"Naza kumva ameze neza bitewe n’ibyo muganga amwandikira aragaruka rwose atoze, ku mukino wa Marines hari igihe ashobora kutaboneka ariko uwa Rayon Sports birashoboka ko yazaba yorohewe akagaruka"

Umutoza Kanamugire byavugwaga ko yabaye asimbuwe na Mutarambirwa Djabil umaze iminsi mike amwungirije
Umutoza Kanamugire byavugwaga ko yabaye asimbuwe na Mutarambirwa Djabil umaze iminsi mike amwungirije

Shampiona nirangira ngo ni bwo bazamenya icyo gukora .....

"Kanamugire aracyari umutoza wacu, iyi shampiona nirangira ni bwo ikipe izicara ikareba icyo gukora mu mwaka w’imikino utaha bitewe n’uko ikipe izaba yitwaye"

Kiyovu Sports ubu irabarizwa ku mwanya ubanziriza uwa nyuma muri Shampiona
Kiyovu Sports ubu irabarizwa ku mwanya ubanziriza uwa nyuma muri Shampiona

Ikipe ya Kiyovu Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16, ikaba ifite umukino na Marines kuri uyu wa Gatanu kuri Stade Umuganda, aho aya makipe yombi anganya amanota azaba yisobanura mbere yo gutegereza umukino wa nyuma wa Shampiona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka