Kiyovu Sports itsinze APR nyuma y’imyaka 12 byarayinaniye

Ku munsi wa Kane wa Shampiyona ikipe ya Kiyovu Sports ibashije gutsinda APR 1-0, ibintu byaherukaga mu 2005.

Kiyovu ibashije gutsinda APR nyuma y'imyaka 12 itabasha gutsinda
Kiyovu ibashije gutsinda APR nyuma y’imyaka 12 itabasha gutsinda

Uyu mukino wabereye kuri Stade Mumena i Nyamirambo, wagiye kuba benshi bibaza niba Kiyovu ikuraho amateka y’imyaka 12 imaze idatsinda APR.

Kiyovu yaje kwegukana intsinzi y’igitego kimwe ku busa aho amakipe yombi yari yatangiye igice cya mbere nta bintu bikomeye yagaragazaga.

Ku munota wa 32 Kiyovu yaje kwiba umugono APR itsinda igitego cya mbere ku burangare bw’umuzamu Kimenyi Yves. Iki gitego cyatsinzwe na Moustapha Francis igice kirangira Kiyovu iyoboye nigitego 1-0.

Mu gice cya kabiri APR yaje mu isura nshya, igerageza gusatira izamu rya \kiyovu, ariko ntibyayihira, iminota 90 irangira ntagihindunze.

Ababanjemo ba APR

Kimenyi Yves, Fitina Ombalenga , Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Buregeya Pacifique,Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Sekamana Maxime, Martin Twizerimana, Nshuti Innocent na Issa Bigirimana

Ababanjemo ba Kiyovu

Ndori Jean Claude, Uwihoreye Jean Paul, Ahoyikuye Jean Paul, Ally Hassan, Mbogo Ally, Mugheni Fabrice, Habamahoro Vincent, Djuma Nizeyimana, Vino Ramadhan, Nizeyimana Jean Claude na Mustapha Francis.

Nyuma yo gutsinda Kiyovu yazamutse gato kuko yari ifite amanota atatu, ikaba inganya n’amakipe yari ari ku mwanya wa kabiri ariyo Police Fc, Amagaju na Gicumbi zari zifite 6 mu gihe APR n’ubwo yatsinzwe ikiza ku isonga n’amanota 7.

Dore indi mikino y’umunsi wa kane wa shampiyona uko iteganyijwe:

Ku wa gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2017

Kiyovu 1-0 APR

Ku wa gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2017

Rayon Sports Fc vs Kirehe Fc (Stade de Kigali, 15h30)

Amagaju Fc vs Mukura VS (Nyagisenyi, 15h30)

Marines Fc vs Espoir Fc (Stade Umuganda, 15h30)

Sunrise Fc vs Etincelles Fc (Nyagatare 15h30)

Ku cyumweru Tariki ya 29 Ukwakira 2017

Musanze Fc vs Police Fc (Stade Ubworoherane, 15h30)

Miroplast Fc vs Bugesera Fc (Stade Mironko, 15h30)

AS Kigali vs Gicumbi Fc (Stade de Kigali,15h30)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mbanje Ku Bashimira Ku Makuru Mutugezaho Ndu Mufana Wa Kiyovu Sport Kd Nishimiye Insinz Twabonye Gsa Mudufashe Kumenya Amakuru Yu Muzamu Bakame Mutubwir Aho Abarizwa Ok Murakoze Weekend Nziza

NIYITEGEKA VICTOR yanditse ku itariki ya: 28-10-2017  →  Musubize

Twifurije intsinzi RAYON SPORT!

UWAMAHORO Marc yanditse ku itariki ya: 28-10-2017  →  Musubize

kuba APR yatsinzwe na kiyovu kuko n’ubundi ntiyari kuzahora iyitsinda gsa turaye nabi.

Irafasha Nicolas Fils Otamendi yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

Congs vert-blancs! Gusa mbwire igikona ngo kirarye kiri menge iminsi si ya yindi ndasaba federation gukurikirana umuntu wese wagira uruhare mu guhindura resultas ya match akabikora nkana! Ambroise ababere isomo equipe ijye itwara igikombe yaragikoreye nta nota ry’umusifuzi ayihaye!

Muravumba yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka