Kiyovu Sports irateganya kuregera FERWAFA Fitina Ombolenga wasinyiye APR

Ikipe ya Kiyovu ngo yiteguye kuregera ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku kuba Fitina Ombolenga yarasinyiye APR akibafitiye amasezerano.

Umukinnyi Fitina Ombolenga wahoze ikinira ikipe ya MFK TOPVAR TOPOLCANY yo mu gihugu cya Slovalia yamaze gusinyira ikipe ya APR FC nyuma yo kubura amahirwe yo gukinira ikipe ya UCAM Murcia yo muri Espagne.

Fitina Ombolenga yagiye gukina mu mahanga avuye muri Kiyovu Sports
Fitina Ombolenga yagiye gukina mu mahanga avuye muri Kiyovu Sports

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Kiyovu Fitina Ombolenga ubwo yajyaga muri MFK TOPVAR TOPOLCANY yo mu gihugu cya Slovakia bagiranye amasezerano y’uko igihe azagarukira azagaruka muri Kiyovu akarangiza amasezerano angana n’umwaka yari asigaranye.

Umuvugizi wa Kiyovu Omar Munyengabe yabwiye Kigali Today ko nibamara kubona gihamya ifatika ko yasinyiye APR cyangwa ikipe iyo ariyo yose bazatanga ikirego mu gihe impande zombi zaba zinaniranywe dore ko ngo banabuze Fitina Ombolenga ku murongo wa Telefoni.

Ati ”Twumvise ko APR yaba yaramusinyishije (Ombolenga Fitina) ariko nta kimenyetso gifatika turabona, dutegereje ko bigaragazwa ku buryo bweruye tugakurikiza amategeko kuko atugomba umwaka umwe kuko ajya no kugenda twagiranye amasezerano imbere ya Noteri y’uko nagaruka azatureba akadukinira”

Yungamo agira ati ”Igitangaje ni uko iyo yanazaga mbere yahitaga aza kureba abayobozi ba Kiyovu none ubu duheruka atubwira ko yabuze amahirwe yo gukina muri Espagne tumugira inama yo kugaruka tugiye kumva twumva ngo yageze Kigali tumuhamagaye dusanga na telefoni ye ntiriho”

MFK TOPVAR TOPOLCANY Fitina Ombolenga yakinye mo yasabye imbabazi Kiyovu ngo ntijye ibaha amafaranga yasabwaga.

Ubuyobozi bwa Kiyovu bunavuga ko na MFK TOPVAR TOPOLCANY yo mu gihugu cya Slovakia Fitina yakinnyemo bari bayibwiye ko izajya ibaha ibihumbi ijana by’amaeuro buri mwaka bitewe n’uko yari atarageza imyaka 22 ariko ngo iyo kipe yaje gusaba imbabazi ko bayihorera bitewe n’ubukene yabagaragarije.

Munyengabe yagize ati ”N’iriya kipe yagiyemo muri Slovakia twayiciye ibihumbi ijana buri mwaka kubera ko Fitina yari atarageza imyaka 23 kandi na UEFA irabitegeka ariko badusabye imbabazi ko twabareka kubera ubukene batugaragrije, umukinnyi rero aracyari uwacu kuko dufitanye amasezerano”

Twifuje kumenya icyo APR ivuga kuri iki ibazo niba yaba yarasinyishije uyu mukinnyi izi ko agifitanye ibibazo na Kiyovu maze umunyamabanga wa APR Adolphe Kalisa avuga ko atemerewe gutangaza amakuru y’ikipe tugerageje umuvugizi wayo Kazungu Clever ntiyitaba telefoni ye igendanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ariko abafana ba APR ntibakishyire hejuru ngo yazimya Rayon ntabushobozi batite bwo kugura imitima y’aba Rayon. Saviyo ko yabananiye se. musigaye muri insina ngufi,ahubwo muhame babasuzuguru

J.Paul yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

Izi comments zose zirandikwa n’abafana ba Gasenyi, nyamara dore ukuri aho kuri: Uretse no kuvana umukinnyi muri Kiyovu umukinnyi wese twashima muri Rayo twamutwara mugasakuza nka ya Ntare iziritse kabone niyo yaba Rayons yose twayitwara bikarangira muzibye; nabava muri APR bajya muri Gasenyi ni uko tuba twabuhaye umugisha; mujye mwemera ko tubarusha imbaraga impande zose.

bigabo yanditse ku itariki ya: 7-09-2017  →  Musubize

AMATEGEKO N’AMABWIRIZA BIGOMBA KUBAHIRIZWA. AHO TUGEZE MURI URI URU RWANDA HAKORA AMATEGEKO , APANA IMBARAGA. Urumva BIGABO WE. Imbaraga ni iz’amategeko. Ariko APR ndumva ishyira mu kuri, ntiyajya kwicisha amande ibona ukuri. Kandi APR ntibuze abakinnyi.

GGG yanditse ku itariki ya: 7-09-2017  →  Musubize

Ntibyoroshye, bijyiye kumera nkibya Olivier kwizera, gusa kiyovu. Ifite ukuri

Kabayiza gilbert yanditse ku itariki ya: 7-09-2017  →  Musubize

Ni hatari kabsa

Kabayiza gilbert yanditse ku itariki ya: 7-09-2017  →  Musubize

Ahubwo Apr izibeshye ikinishe Ombolenga mu irushanwa Gaciro itarumvikana na Kiyovu bayihe forfait

Shumbusho yanditse ku itariki ya: 6-09-2017  →  Musubize

Apr igomba guha cash kiyovu bitabibyo agasubira kuranjyiza amasezerano muri kiyovu

niyobugingo sosthene yanditse ku itariki ya: 6-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka