Kiyovu Sport imanutse yaba ikoze amateka atarigeze abaho mu myaka 55 ishize

Abafana b’ikipe ya Kiyovu baratangaza ko ikipe yabo iramutse imanutse mu cyiciro cya Kabiri byaba ari ishyano ribagwiriye, kuko bitigeze bibaho mu myaka 55 iyi kipe ibayeho kuko yavutse mu mwaka wa 1962.

Bamwe mu bafannye Kiyovu kuva ikibaho bababajwe n'ibiri kuyibaho
Bamwe mu bafannye Kiyovu kuva ikibaho bababajwe n’ibiri kuyibaho

Nyuma y’umukino wayihuzaga na As Kigali kuri uyu wa 23 Gicurasi 2017, nibwo abafana batangarije Kigali Today ko noneho ikipe yabo igeze habi, aho iri mu makipe ashobora kumanuka, bakabifata nk’ibintu bidasanzwe.

Nyuma y’uwo mukino, Ntare Muhammed ufite imyaka 87 yagize ati ”Natangiye gufana Kiyovu muri 1964 imaze imyaka ibiri ivutse, ariko nta gihe yigeze yitwara nk’uko yitwaye uyu mwaka.

Iramutse imanutse rwose byaba ari igitangaza kuko ntitwumva ukuntu ikipe y’ubukombe nk’iyi igomba kumananuka.”

Mugenzi we Gatarayiha Selemani yunze mu rye agira ati”Nanjye nkunda Kiyovu, ariko aho igeze si heza pe. Igeze aho bayitega kumanuka koko!

Ubundi byaba bibabaje iyi kipe imanutse, ariko buriya Imana ishobora kudufasha ntitumanuke, ariko bitanakunze Kiyovu ikamanuka byaba ari sakirirego.”

Umutoza Kanamugire Aloys yakunze kuvuga ko ikipe ye ifite intego y’imyaka itatu ubundi igatangira gutwara ibikombe, ariko ntibyaje kuyihira kuko ubu iri mu makipe ashobora kumanuka.

Agira ati”Ikipe iri mu bihe bibi ni byo, ariko abafana ntibacike intege turacyafite abakinnyi bataragira ubukure n’ubunararibonye, ariko Kiyovu mu gihe itararangiza gukina imikino ibiri isigaye, ntabwo wavuga ko yamanutse cyangwa izamanuka ni ugutegereza.”

Abatoza ba Kiyovu baratangaza ko ntarirarenga bashobora kutamanuka mu cyiciro cya kabiri
Abatoza ba Kiyovu baratangaza ko ntarirarenga bashobora kutamanuka mu cyiciro cya kabiri

Kugeza ku munsi wa 28 wa shampiyona ikipe ya Kiyovu iza ku mwanya wa 14 n’amanota 27 aho iyanganya na Gicumbi Fc ya 15 ndetse na Marines ya 13.

Aya makipe uko ari atatu agomba kuvamo imwe izajyana na Pepiniere mu cyiciro cya kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ka dutegereze wabona itamanutse da

serindwi laurent yanditse ku itariki ya: 26-05-2017  →  Musubize

barimo bararota

xuac yanditse ku itariki ya: 24-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka