Kiyovu itsinzwe na Police igumana igitutu cyo kumanuka mu cyiciro cya kabiri

Umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona wahuzaga Kiyovu Sport na Police Fc urangiye Police itsinze 2-1, bituma Kiyovu igumana igitutu cyo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mukino wabereye kuri stade Mumena I Nyamirambo watangiye Police itsinda hakiri kare ibitego bibiri aho umukinnyi Biramahire Christophe watsinze ibitego byombi yatsinze icya mbere ku munota wa 6 w’igice cya mbere aza kongera gutsinda icya kabiri ku munota wa 18 igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Police yishimira igitego cya Biramahire Abeddy
Police yishimira igitego cya Biramahire Abeddy

Mu gice cya kabiri Kiyovu yagarukanye ingufu nyinshi ku buryo yahanahanaga umupira neza kurenza Police Fc aho yanakunze kurata uburyo bwinsh bwagombaga kuvamo ibitego imbere y’izamu rya Polisi,nyuma ariko Kiyovu iza kubona igitego ku munota wa 70 cyatsinzwe na Mustafa Francis kuri coup-franc.

Aloys Kanamugire utoza Kiyovu, na Djabil Mutarambirwa umwungirije bareba aho biri gupfira
Aloys Kanamugire utoza Kiyovu, na Djabil Mutarambirwa umwungirije bareba aho biri gupfira

Gutsindwa kwa Kiyovu bitmye iguma ku mwanya wa 13 n’amanota 25 bigatumaiguma ku gitutu cyo gucibwaho na Marines ya 14 itarakina ifite amanota 23 ndetse ikaba ishobora no gusatirwa na Gicumbi ya 15 ifite amanota 21 bityo ikaba ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri ititwaye neza mu mikino 4 isigaye kugira ngo shampiyona irangire.

Police yatsinze ibitego byombi mu gice cya mbere
Police yatsinze ibitego byombi mu gice cya mbere

Ababanjemo ba Police Fc

Mu izamu:Nzarora Marcel

Ab’inyuma:Mpozembizi Mohammed,Muvandimwe JMV,Twagizimana Fabrice na Hussein Habimana
Abo hagati:Ngendahimana eric,Nizeyimana Mirafa,Mwizerwa Amini na Mico Justin
Ab’imbere:Biramahire Christophe na Danny Usengimana

Ababanjemo ba Kiyovu Sport

Mu izamu:Nzeyurwanda Djihad
Ab’inyuma:Ngirimana Alexis,Hakim Compaore,Yamini Salum na Ngarambe Ibrahim
Abo hagati:Niyitegeka Idrissa,Mustafa Francis,Harelimana Jean Claude na Havugarurema Jean Paul
Ab’imbere:Ibrahim Coulibary na Nizeyimana Jean Claude

Indi mikino iteganyijwe y’umunsi wa 26 wa Shampiyona

Ku wa gatandatu tariki ya 6 gicurasi 2017

APR Fc vs Espoir Fc (Stade ya Kigali)
Gicumbi Fc vs Sunrise Fc (Gicumbi)
Bugesera Fc vs Musanze Fc (Bugesera)
Etincelles Fc vs AS Kigali (Stade Umuganda)
Amagaju Fc vs Mukura VS (Nyagisenyi)

Ku cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2017

Rayon Sports vs Kirehe Fc (Stade ya Kigali)
Pepiniere Fc vs Marines Fc (Stade Ruyenzi)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nimureke aba rion batware cup

bidode yanditse ku itariki ya: 6-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka