Kirehe Fc: Abakinnyi 20 bitahiye, umutoza atumwa ibyangombwa

Abakinnyi bagera muri 20 ba Kirehe FC bamaze kwerekeza mu miryango yabo, baravuga ko bambuwe n’ubuyobozi bw’ikipe, ubuyobozi bwo bukemeza ko nta kibazo bufitanye n’abakinnyi ahubwo ko bagiye kugura ibikoresho.

Ku wa Gatandatu mu rukerera ni bwo abakinnyi bagaragaye n’ibikapu byabo batashye, bamwe batifuje ko amazina yabo atangazwa, bakavuga ko batashye kubera ikibazo cy’imibereho mibi barimo nyuma yo kwamburwa n’ubuyobozi bw’ikipe.

Imwe mu myenda bishyuza harimo ibirarane by’amezi abiri ya nyuma ya shampiyona y’umwaka ushize, n’uduhimbazamusyi bagenerwa mu gihe ikipe yitwaye neza.
Abo bakinnyi bababazwa n’uburyo bambuwe amafaranga ibihumbi bigera kuri 200 y’agahimbazamusyi buri mukinnyi yemerewe mu gihe batsinze umukino wa nyuma wa shampiyona ubwo bari mu makipe amanuka.

Abakinnyi ba Kirehe bagera kuri 20 ngo babaye bisubiriye iwabo
Abakinnyi ba Kirehe bagera kuri 20 ngo babaye bisubiriye iwabo

Uwo mukino wabahuje na Mukura VS bayitsindiye ku kibuga cyayo 0-1, batungurwa no kubwirwa ko ayo mafaranga bazayahabwa bagarutse mu myitozo ya shampiyona ya 2017/2018, ariko na n’ubu bakaba batarayahabwa, ngo ni kimwe mu byabateye kureka imyitozo bagataha.

Umwe mu bakinnyi baganiriye na Kigali Today yagize ati “Twarihanganye none turananiwe turatashye nibumva ko amafaranga yacu yabonetse bazadutumeho tugaruke mu myitozo, ariko mu gihe atabonetse ntituzagaruka”.

Undi agira ati “Batwambuye amafaranga y’amezi abiri na za Primes, ntitwakina tutariye niyo mpamvu twitahiye nibayabona bazayohereze kuri mobile money tugaruke mu kibuga”.

Abayobozi b'ikipe ya Kirehe barahakana ko hari ikibazo mu ikipe cyatumye abakinnyi bagenda
Abayobozi b’ikipe ya Kirehe barahakana ko hari ikibazo mu ikipe cyatumye abakinnyi bagenda

N’ubwo abo bakinnyi bavuga ko batashye kuko bambuwe, ubuyobozi bw’ikipe bwo buvuga ko abakinnyi basabye uruhushya rwo kujya kugura ibyangombwa bazakenera mu mikino ya shampiyona.

Ubuyobozi kandi bukavuga ko mu ikipe hari umwuka mwiza nk’uko bivugwa na Habanabakize Celestin, Umuyobozi w’ikipe ya Kirehe FC wirinze kuvuga byinshi ku bijyanye no kwambura abakinnyi.

Agira ati “Mu ikipe yacu hari umwuka mwiza, amakuru y’uko abakinnyi bagiye sinari nyazi ariko bari basabye umwanya wo kujya kugura ibikoresho, ubwo nibyo

Umuyobozi w’ikipe yirinze kuvuga ku birarane ikipe ifitiye abakinnyi gusa yemeza ko biteguye neza Shampiyona, kandi bakazitwara neza kuko bafite abatoza n’abakinnyi bashoboye.

Umutoza baherukaga gusinyisha byavugwaga ko yahagaritswe

Kirehe FC mu minsi yamaze gusinyisha Ntakagero Omar nk’umutoza mushya wa Kirehe FC, n’ubwo kuvugana nawe bitadukundiye biravugwa ko ari mu nzira zerekeza mu gihugu cye cy’u Burundi gushaka ibyangombwa byuzuye yasabwe n’ubuyobozi bw’ikipe bimwemerera kuba mu Rwanda, naho andi makuru akaba avuga ko uyu mutoza yaba yamaze gutandukana n’iyi kipe.

Ubwo twageragezaga kubaza aya makuru Umuyobozi w’ikipe ya Kirehe, yatubwiye ko kugeza ubu nta makuru yapfa guhita atangaza y’umutoza, gusa aza kutubwira ko bamutumye ibyangombwa, yaramuka abibuze bakazamenya icyo gukora.

"Aka kanya ayo makuru ntacyo turayavugaho, nta makuru nahita ntangaza ku mutoza cyane ko ntazi n’ababivuga aho bayakuye, gusa igihari ni uko twamutumye ibyangombwa, aramutse atabibonye ni bwo hashobora kuzamo gutandukana, ariko abibonye yaza agakora akazi"

Uyu mwaka w'imikino ubwo warangiraga Kirehe yahise itandukana na Sogonya Hamiss
Uyu mwaka w’imikino ubwo warangiraga Kirehe yahise itandukana na Sogonya Hamiss

Mu mwaka ushize w’imikino ikipe ya Kirehe yatozwaga na Sogonya Hamiss Cishi, akaba yaraje gusezererwa n’iyi kipe nyuma ya Shampiona, aho yari yayifashije kuza ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa Shampiona n’amanota 32

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka